Nyagatare-Karangazi: Abana bashubijwe ubutaka bari baranyazwe

Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ikibazo cy’abana b’imfubyi, basabaga uburenganzira ku mitungo yabo yagurishijwe n’ababareraga, nyuma y’uko ababyeyi babo bari bamaze kwitaba Imana, muri santere ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Ni ikibazo cyakemuwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023.

Mu Ukakwira 2022, nibwo abanyamakuru Flash bakoze inkuru y’ikibazo cy’abana bane impfubyi babyawe na nyakwigendera Afande Gashaija Faustin na Nyirasamaza Rebecca, bari batuye utuye mu muri santere ya Karangazi mu karere ka Nyagatare.

Nyuma y’uko ababyeyi b’aba bana bari bamaze kwitaba Imana mu mwaka w’2000 bahise, barerwa na nyirakuru abandi barerwa mu muryango.

Abana bavuga ko mu gihe cyo kwandika ubutaka, nyirakuru yahise abwiyandikishaho kubera ko bakiri bato.

Uko ibihe byagiye bisimburana niko imitungo y’abana yagiye igurishwa mu buryo

Batazi, kugeza no ku itongo ry’ababyeyi babo, bituma babura aho kuba niko kugeza ikibazo cyabo ku rwego rw’umuvunyi.

Kuri uyu wa gatatu urwego rw’umunyi rwateranije, imiryango, abaturanyi

babanye na Nyakwigendera n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bakemure

amakimbirane yaranze uyu muryango.

Mu buhamya bw’abaturage babanye n’ababyeyi b’abana, bugaragaza ko ubu butaka ari ubw’abana kubera ko sekuruza yaburaze ise ubabyara.

Mu biganiro byari biyobowe n’Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa

n’akarengane, Bwana Mukama Abasi, avuga ko bumvikanye ko ubutaka bwari busigaye bungana na Hectari 2,5 ko bugiye kwandikwa ku bana na Nyirakuru.

Ati “Ubu butaka bungana hectare 2.5 bugiye kwandikwa kuri aba bana, igipapuro kiri muri banki umurenge uragenda kugishaka ukivaneyo, umutungo ube uw’umwana na nyirakuru. Ikindi twasabye Akarere gutanga inkunga bubakire aba bana na nyirakuru.”

Uyu ni umwanzuro washimishije impande zombie, ku ruhande rw’abana bavuze ko

ari intambwe ikomeye igiye kubageza ku kongera kumvikana no kubana na

nyirakuru.

 Icyakora basaba ko iyi myanzuro ishyirwa mu bikorwa.

Ati “Bakazandika babyemeza ko iyo mitungo ari iyacu bigashyirwa mu bikorwa.”

Ku runde rwa Se wabo, Gashaija Alex washyizwe mu majwi mu kugira uruhare

rwo kugurisha imitungo y’aba bana afatanije na Nyina n’abandi bo muryango,

nawe yishimiye aya masezerano, avuga ko agiye kongera kwiyunga n’abana ba mukuru we, mu gihe bari bamaze igihe badacana uwaka.

Gashaija ati “Ubu ibyamakimbirane byarangiye babaye abana bacu natwe turi ababyeyi babo.”

Abaturage nabo bishimiye ko abana babonye uburengenzira ku mitungo barasigiwe

n’ababyeyi babo, mu gihe bavuga ko cyari ikibazo kibahangayikishije.

Ibiganiro byatangiye saa munani z’amanywa bisozwa saa moya n’igice z’ijoro.

Ubutaka abana bahawe nabwo bwari bwarashyizwe mu ngwate n’umugabo witwa

Karisa Sam, wari watijwe icyangombwa cy’ubutaka yitwaje umukuru w’umugudu.

Umuvunyi yategetse ko akurikiranwa akishyura amafaranga asaga miliyoni eshatu,

Kugira ngo icyangombwa cy’ubutaka gihabwe aba bana.

Akarere ka Nyagatare kemeye gufatanya n’abaturage kubakira aba bana na nyirakuru inzu yo guturamo, Mukama Abbas nawe ahava yitanze umusanzu wa 50.000frw.

Ntambara Garleon