Podiyumu yari kwakirirwaho Umushumba mukuru wa Kiriziya Gatorika ku Isi Papa Francis uri busure Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasenyutse, kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama 2023.
Iyi Podium ni iyo muri stade nkuru ya RDC yitiriwe abahowe Imana ‘Stade des Martyrs’, bikaba byari biteganyijwe ko hakirirwa Papa Francis ugirira uruzinduko muri iki gihugu kuva tariki 31 Mutarama kugera ku wa 02 Gashyantare 2023, rukazibanda ku butumwa bw’amahoro.
Amakuru dukesha Okapinews avuga ko iyi Podiyumu, ishobora kuba yasenyutse kubera imvura imaze iminsi iri kugwa cyane, mu murwa mukuru Kinshasa.
Kuri ubu itsinda ry’abenjeniyeri bateraniye kuri iyi stade yahoze yitwa Stade Kamanyola, ngo basane iyi podiyumu vuba na bwangu, ku buryo umunsi urangira yatunganye.
Tariki ya 011 Gashyantare 2023, Papa Francis w’imyaka 86 y’amavuko azasomera misa ku kibuga cy’indege cya Ndolo i Kinshasa.
ntumwa ya Papa Francis muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Ettore Balestrero, yavuze ko ‘Papa ashaka guhumuriza abanye-Congo bamaze imyaka mu bibazo. Arashaka komora ibikomere by’ibikorwa by’ihohoterwa’.