Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Intwari z’igihugu, banashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, mu rwego rwo guha guha icyubahiro intwali z’u Rwanda no kwizihiz aumunsi w’intwali z’igihugu ku nshuro ya 29.

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwali z’igihugu.

Ku rwego rw’Igihugu, uyu muhango wizihirijwe i Remera ku Gicumbi cy’Intwari, mu gihe hirya no hino mu gihugu habereye ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza uyu munsi.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye imiryango y’intwari.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, uyu munsi wibutsa abanyarwanda ubuhobozi bwabo bwo guhagarara ku kuri no kurinda igihugu cyabo.

Ati “Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye. Mu gihe duhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’akarere duherereyemo ndetse n’isi muri rusange, uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’ababakomokaho. Umunsi Mwiza w’Intwari!”

Kwizihiza umunsi w’intwari muri uyu mwaka byahawe insanganyamatsiko igira iti  ‘Ubutwari mu Banyarwanda ni agaciro kacu.’

Guverinoma y’u Rwanda yanditse kuri twitter ko ari umwanya wo kuzirikana ubwitange buhebuje n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’u Rwanda, bikaba icyitegererezo ku Banyarwanda bariho ubu n’ab’ibihe bizaza.

Kugeza ubu Intwari z’u Rwanda, ziri mu byiciro bitatu birimo Ingenzi, Imena n’Imanzi.

Intwari zo mu cyiciro cy’Imanzi zirimo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba, barwanira ineza y’u Rwanda ndetse n’abazarugwaho.

Muri iki cyiciro kandi harimo intwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.

Intwari ziri mu cyiciro cy’Imena zirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997.

Ingenzi ni cyo cyiciro cya gatatu cy’ intwari mu Rwanda, kikaba gikurikira Imena.

Giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ ubwitange no kugira akamaro gakomeye.

Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri icyi cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida b’icyi cyiciro.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.