Abahitanywe n’umutingito wibasiye ibihugu bya Turukiya na Syria bararenga 1700

Abantu barenga 1.700 bahitanywe mu mutingito ukomeye wibasiye u Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Turikiya, hafi y’umupaka iki gihugu gihana na Syria.

Abategetsi Turukiya batangaje ko abapfuye bagera ku 1,014 mu gihe muri Syria bageze kuri 783.

 Uyu mutingito wari ufite igipimo cya 7,8 wabaye ahagana saa kumi n’iminota 17 ku isaha yo muri icyo gihugu.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan yatangaje ko abagera 5,383 aribo bimaze kumeneykana ko bakomeretse.

Erdoğan yabwiye itangazamakuru ko inyubako zigera ku 2.818 zasenyutse kandi ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.

Abategetsi mu bihugu byombi bavuze ko  imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Suleymon Soylu, avuga ko imijyi igera ku 10 ariyo yakoshegeshwe n’uyu mutingito.

Iyo mijyi irimo Gaziantep, Kahramanmaras, Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya, Sanliurfa, Adana, Diyarbakir na Kilis.

Minisitiri Suleymon Soylu, yasabye abaturage kwirinda kwinjira mu nzu ziri mu bice byashegeshwe n’umutingito kuko bishobora guteza impanuka.

Minisitiri Suleymon Soylu, yasabye abaturage kwirinda kwinjira mu nzu ziri mu bice byashegeshwe n’umutingito kuko bishobora guteza impanuka.

Muri Syria, ibinyamakuru bya leta bivuga ko hari abantu bapfuye mu ntara za Aleppo, Hama na Latakia.

Turukiya iri mu bihugu bikunze kwibasirwa n’umutingito ku Isi.

Mu 1999, abantu bagera ku 17.000 bishwe n’umuttingito ukomeye cyane wari wibasiye amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihigu.