Abatwara amakamyo ya Howo bagaragaje ikibatera gukora impanuka

Bamwe mu batwara imodoka za HOWO zishinjwa gukora impanuka nyinshi, bavuga ko ikizitera kiri mu bakoresha babo batabaha ikiruhuko gihagije, n’abandi bakoresha abashoferi badafite ubumenyi buhagije.

Howo ni imwe mu modoka nini zikorera imizigo, akenshi zifashishwa mu bikorwa by’ubwubatsi.

Mu minsi yashize zagiye zivugwaho gukora impanuka cyane, ku buryo n’uyu munsi hari abazibona bakumva ko zigiye gukora impanuka, bakazihungira kure.

Ati “Njyewe iyo duhuye kigenda mbona ko ngiye gupfa, kuko n’ubundi mba mbona baradupatanye. Niba ariwo mugambi bafite simbizi, kuko iyo kikugezeho mu nzira weumva urupfu rukugezeho ako kanya.”

Undi utwara ikinyabiziga ati “Iyo uyibonye uhita wimuka ahubwo ukaba wanasatira umunyamaguru ukaba wanamugonga ,kubera uba wumva kigiye kugukoraho byarangiye.”

Izi modoka zagiye zivugwaho ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku miterere yazo, bikekwa ko aribyo bitera izi mpanuka.

Icyakora bamwe mu bazitwara, bagaragaza ko ikibazo cyihishe inyuma y’impanuka zikora ari abakoresha ba nyir’imodoka bananiza abazikoresha, kuko bakora amasaha menshi n’abahitamo guha imodoka abashoferi, badafite ubumenyi buhagije ku mikorere yazo.

Umwe ati “Kubura ikiruhuko akenshi biterwa naba nyir’amamodoka, kuko iyo umubwiye ko unaniwe agutegeka gukora kandi yakumvise ko ari ibyago byo gukora unaniwe. Akenshi iyo abonye umubwira ikiruhuko aragusimbuza, rero bamwe muri twe tugahitamo kwizirika aho guhomba akazi.”

Undi yungamo ati “Urabona Howo ni imodoka ntwaye igihe kandi ni imodoka zikorera ahantu habi hashoboka. Mwebwe muzibona muri kaburimbo kandi ahantu dukura ibikoresho niho habi, aho habi rero kugira ngo turusheho kuhamenyera kuhakorera bisaba ubrambe buhagije. Abakoresha bacu rero batareba aho dukorera habi ngo bahakoreshe ushoboye kandi ahabwe ikiruhuko, ni ikibazo gikomeye.”

Aba bashoferi bamaze umwaka batangije koperative yabo bise Track Drivers Family, babonamo igisubizo cy’ibyo bibazo byose ari uko babaye bashyigikiwe byagabanya impanuka zikorwa n’izi modoka, kuko zajya zitwarwa n’abafite uburambe gusa bakanagirana amasezerano afasha umushoferi gukora neza.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko nubwo batazi neza igitera izi modoka gukora impanuka cyane, gushyigikira iyi koperative bizafasha kurushaho kumenya neza ikizitera.

 ACP Gerald Mpayimana, umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ati “Ni byiza cyane, ni byiza, urumva iyo abantu bishyize hamwe bashaka gukemura ikibazo nta muntu utabashyigikira. Ubundi twaburaga nuwo tuvugisha kuko aba bantu ntibabaga mu makoperative, ukabura uko ubegera ubaganirize ubereke ibibazo biriho, kuko icya mbere ni ugufatanya kugira ngo tubikemure.”

Kugeza ubu koperative Track Drivers Family, ifite abanyamuryango basaga 120  biganjemo abatwara imodoka za HOWO, ndetse n’abandi batwara andi makamyo, ariko impungenge ziri kuri bagenzi babo batarinjira muri koperative.

Aha niho bahera basaba polisi kubafasha, abatwara izi modoka bose bakibumbira muri iyi koperative kugira ngo itange umusaruro.

 Cyubahiro Gasabira Gad