Bugesera: Abakora uburaya barinubira igiciro kiri hejuru cyo kuboneza urubyaro

Bamwe mubagore n’abakorwa bakora uburaya muri Nyakondo mu Murenge wa Ntarama mu Karere Bugesera, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikiguzi kiri hejuru gisabwa ugiye kuboneza urubyaro cyangwa kwikuzamo agapira. 

Mu Rwanda, hakoreshwa uburyo bwo kuboneza urubyaro butandukanye burimo Agakingirizo, ibinini, inshinge, agapira no kwifungisha burundu ku bagabo. 

Nubwo gukoresha ubu buryo ntawe biheza, bamwe mubagore batuye mu gace kitwa Nyakondo mu Murenge wa Ntarama, ahasanzwe havugwa uburaya bukabije, bavuga ko batoroherwa no kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Aba bagaragaza ko amafaranga bacibwa iyo bashaka iyi serivisi ari hagati ya 5000 na 10 000 kandi ko ari ikibazo gikomeye kuri bo.

Umwe ati “Kuboneza urubyaro byabaye hatari. Mbere umuntu yagendaga agakorera kuri Mutuelle  ariko ubu  uragenda ugakoresha 100%. Icyo dusaba ni uko batuduhorera, kuko hari ukuntu ubona umwana, ukavuga ko ese ndi umwana w’umukobwa ndajya kwishyirishamo iyo Onapo y’ibihumbi 10, inzu wenda mbmo ni ikibazo kuyishyura. Ese ibihumbi 10 nzabikura he? Nzemera mushyire hasi mubyare.”

Undi ati “Ingaruka ni ukubyara buri munsi gusa nta n’ubushobozi ufite.Reba inzu nishyura 3000 nkorera 1000, ukwezi kurambaza buri munsi, mfite abana 4, umugabo arafunze, sinzanamenya igihe azazira.”

Mugenzi wabo ati “Onapo rwose bakwiye kutudohorera! Tecyereza inoti ya 5000 umwana agiye kuburara cyangwa ukwezi kwapfuye, urumva nafata inoti ya 5000 nkajya kuyisheta ku gapira? Onapo bazisubije kuri mutuelle buri wese yjya kuyishyirishamo.”

 Undi yagize ati “Bagiye baduca macye twajya tuyatanga cyangwa bagashyiraho poromosiyo bakatuboneza bkaduha urwa burundu.”

Usibye kubwirwa imbogamizi bafite ku giciro kiri hejuru mu kuboneza urubyaro, Ijisho ry’umunyamakuru ryabonye ko  hakenewe n’amahugurwa mugukangurirwa kwirinda ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Umuyobozi mu mukigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bwana Joel Serucaca, ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro, yavuze kuboneza urubyaro bikorana n’ubwisungane mu mu kwivuza mutuelle santé.

Bwana Serucaca avuga ko bagiye gukurikirana bakamenya impamvu abo bahendwa.

Uretse ko ngo hari amafaranga ikigo kiba kigomba kwinjiza, babazwa impamvu batayabonye.

 Ati “Dusanzwe dukorana na mutuelle aho icyo kibazo cyaba kiri wenda twabafasha, kugir ango nabo babashe gukurikiza amabwiriza. Ariko kumenya ko abantu batanga inyunganiramusanzu ibyo turabizi, kwa muganga kugira ngo bafate icyemezo kuko iyo  bahaye umuntu serivise ntacyo bamusabye biba bisaba ko, igenzura ry’imari riraza rikabawira ati ese mwari mushinzwe kwinjuiza aya kuki mutayinjije?”

Gahunda yo kuboneza urubyaro mu bice by’icyaro, usanga ahanini abaturage bayigendamo biguru ntege ukurikije no mu bice by’imijyi.

Ikigo RBC kivuga ko biterwa n’uko imibereho ndetse n’imyumvire yo mu cyaro no mu bice by’imijyi bitandukanye.

Ali Gilbert Dunia