GS Kinanira: Basiba ishuri bagaheka abarwayi

Bamwe mu banyeshuri biga muri GS Kinanira, mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, bifuza ko ikigo cyabafasha kubona imodoka cyangwa bakabahamagarira imbangukiragutabara, yakwitabazwa igihe hari umunyeshuri urwaye kandi akeneye kujya kwa muganga.

Ibi babitangaje nyuma yaho bagaragaye bahetse mugenzi wabo warwaye mu ngobyi ya kinyarwanda bataye amasomo.

Ni Saa yine n’igice za mu gitondo, amasaha amenyerewe ko abanyeshuri hirya no hino mu gihugu baba bari mu masomo.

Bamwe mu biga muri GS Kinanira, mu murenge wa Kabaya, muri aya masaha bahetse mugenzi wabo mu ngobyi ya kinyarwanda bamujyanye ku bitaro bya kabaya. Ni urugendo rw’amaguru rutari munsi y’amasaha 3.

Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko ub u buryo bwo kutaga ubutbazi igihe hri muugenzi wabo warwaye bibangamire amasomo yabo.

Umwe ati “Ibi bintu birabangamye cyane kuko bitubangamira ku masomo yacu. Nk’uyu muvandimwe wacu iyo yarwaye biba ngombwa ko twamufasha kugira ngo nawe amererwe neza.Imodoka yagera ku kigo ariko ubwo buvugizi ubuyobozi bw’ikigo ntibubikora ngo babe badufasha.”  

Mugenzi ati “Bitarubangamira nk’abanyeshuri,amasomo turayata n’ubu twayataye urabona ko turi kugenda.Kudindira ho ntibyabura ariko kuva aba ari ubufasha duha mugtenzi wacu twifuza ko nawe amererwa neza turabikora.”

Undi ati “Twifuza ko bajya baduha ubufasha wenda bakagur ak’imodka cyangwa bakatwegereza ibikoresho by’ibanze ku buryo umuntu arwaye bahita bamuha ubutabazi.”

Mugenzi we yagize ati “Ubufasha bajya batanga imodoka y’ibitaro yajya ihagera bakayihamagara ikaza igatwara umurwayi.”

Umuyobozi wa GS Kinanira, Hakizikama Gratien, ntahakana ko abanyeshuri bahagarika amasomo bagatanga ubutabazi kurimugenzi wabo, ghusa  avuga ko nta yandi mahitamo baba bafite.

Ati “Ntabwo dushobora kuvuga ngo ubwo dusanze abakozi bo kuri poste de sante batari gukora ngo hari ikindi kintu twakora, mu mbaraga zacu tubigenza gityo nta kundi tugakora ubutabazi bakamugeza kwa muganga. Ahuwo ndigushaka uburyo nazavugana n’abayobozi banjye ku rwego rw’Umurenge no ku Karere tukagira uburyo twarbaq uburyo bajya bagera kwa muganga mu b uryo bwihuse.”

Mu gushaka kumva icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga kuri iki kibazo,k mukunduhirwe Benjamine,U   muyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, unafite amashuri mu nshingano,k inshyuro zose itangazamakuru rya Flash ryamuhamagaye yatuibwiraga ko ari mu nama.

Muri rusange muri GS Kinanira, yigamo abanyeshuri bagera ku 1905, bose biga bataha.

UMUHOZA HONORE