RDC yemeye kugirana ibiganiro na M23

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeye kuganira n’umutwe wa M23, mu gihe ku rundi ruhande uwo mutwe na wo wasabwe kurambika intwaro hasi.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabereye i Bujumbura kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2023.

Prof Nshuti Manasseh mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko abakuru b’ibihugu by’akarere bashyize imbere ibiganiro, kuko ariyo nzira nziza kandi ishoboka kugira ngo intambara hagati y’ingabo za Congo na M23 ihagarare.

Ati “Twe icyo twumvikanyeho nk’akarere kandi dutekereza ko aricyo gisubizo cyiza kuri iki kibazo, nta kintu gisumba kuvugana. Iyo twabyemeye twese nk’akarere, bagomba kubyemera, bitabaye ibyo ntacyo ingabo z’akarere zaba zimarayo.”

Nubwo mu biganiro by’abakuru b’ibihugu hemejwe ko inzira y’ibiganiro ariyo ikoreshwa, hari amashusho ya Perezida wa RDC , Tshisekedi yashyizwe hanze arimo kuganira na Maj Gen Jeff Nyagah uyobora ingabo za EAC zoherejwe muri Congo.

Muri ayo mashusho, Perezida Tshisekedi aba abwira Nyagah ko icyo bashaka ari uko ingabo ayoboye zibafasha guhashya M23.

Prof Nshuti Manasseh yavuze ko mu biganiro ntabyo kurwanya M23 byigeze bivugwa cyangwa ngo bifatweho umwanzuro.

Ati “Ibyo kurasa ntabwo birimo kuko twavugaga ku nzira za politiki , ni ibiganiro rero. Ntabwo ari ukurasa M23 […] Icyo basabwe ni uguhagarika imirwano hanyuma bagasubira inyuma ariko baganira. Ibyo kuvuga ko ingabo za EAC zabarasa, ntabyavuzwe mu biganiro.”

Yavuze ko na Perezida Tshisekedi ubwe mu biganiro yemeye kuganira na M23.

Ati “Twababwiye ko bavugana, kandi kuri iyi nshuro twemeranyije ko bagiye kuvugana nabo. [Tshisekedi] yarabyemeye. Erega urumva ni ukumvikana nk’akarere icyakorwa. Guhagarika imirwano, gusubira inyuma ariko byose bikajyana n’ibiganiro.”

Yakomeje agira ati “Ni ukubafasha kugarura amahoro no kumvikana, si ukubafasha kurwana cyangwa gufasha Tshisekedi ngo tumututize ingufu zo kurwana, oya. Ni ibiganiro bya politiki.”

Imyanzuro yafatiwe i Bujumbura yaje yunganira iyafatiwe i Luanda muri Angola mu Ugushyingo 2022, yasabaga impande zombi kuganira no guhagarika imirwano.

Icyo gihe umutwe wa M23 wasabwe gusubira inyuma mu duce wafashe kugira ngo wemererwe ibiganiro ndetse kugeza mu kwezi gushize, uwo mutwe wari umaze kuva mu duce dutandukanye, uhasigira ingabo za EAC.

Icyakora, ingabo za FARDC na M23 bamaze iminsi barwana aho uwo mutwe uvuga ko uba uri kwirwanaho no kurengera bene wabo bavuga Ikinyarwanda bagabwaho ibitero n’ingabo za Leta.

Mu bindi byavugiwe i Bujumbura, harimo gucyura imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga, ikorera ku butaka bwa Congo irimo FDLR yagiye ivugwaho kenshi gufatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu.

Src: Igihe.com