Abatuye Nyagatare bangana na 74.4% banenga sirivisi z’ubutaka bahabwa

Ubushakashatsi buherutse kwerekanwa n’ikigo k’imiyoborere RGB, k’uko abaturage babona Serivisi z’ubutaka n’imiturire mu karereka Nyagatare, bwagaragaje ko 74.4% abaturage banenga Serivisi zo guhererekanya uburenganzira k’ubutaka.

Ni ubushakashatsi, ikigo k’imiyoborere RGB, kigaragaza ko akarere ka Nyagatare kari ku mwanya wa 29 mu nzego zidatanga Servisi neza.

Bwagera kubijyanye na Serivisi z’ubutaka n’imiturire, bwerekana ko muri Nyagatare ziri ku mpuzandengo ya 25.6 %, bakanenga izi serivisi ku mpuzandengoya 74.4%.

Kwandikisha ubutaka, biri ku kigereranyo cya 36.1%, bikanengwa na 63.9%, ibi biragarukwaho na bamwe mu batuye aka karere.

Ati “Kuko inshuro nagiye nsigara hano ku murenge, zatumye zidindiza imirimo yanjye na gahunda zanjye kandi n’ubundi biranga ntibyagira icyo bitanga. Niyo mpamvu dusaba ubuyobozi kugira ngo bajye batworohereza, niba gikemuka bavuge ko gikemuka, niba kidashoboka bakubwire ko bidashoboka.”

Undi yungamo  ati “Ifamu akayigurisha yamara kuyigusha, uwaguze nawe agashyiramo uburyo bwo kugaruza amafaranga ye akahatuza abantu. Abo bantu bajya kwaka ibyangombwa bakababwira ko aho hantu hatemerewe guturwa, icyo kibazo gikemurwa gute?

Umuyoboziw’Akarere ka Nyagatare, Gasana Steven, avuga ko hari ibyakozwe ngo bahangane n’iki kibazo, ko ariko kigihangayikishije akarere ayoboye.

Ati “Ikintu cy’ubutaka natwe kiraduhangayikishije cyane nk’ubuyobozi bw’akarere, muzi ko kuva mu kwezi kwa karindwi, twagiye dukora byabindi twita ukwezi ko gukemura ibibazo by’ubutaka cyangwa icyumweru cyo gukemura ibibazo by’ubutaka.”

Ubushakashatsi bwa RGB kandi, bugaragaza ko imikorere y’umukozi ushinzwe  ubutaka, abayishima bari ku mpuzandengoya 42.8% naho abayinenga nibo benshi kuko bari ku kigereranyo cya 57.2%.

Icyakora aka Karere ngo kashatse abahanga mu gukemura ibibazo biba mu butaka, kuburyo abonamo ibisubizo.

Muri rusange ikigo k’imiyoborere RGB, igaragaza ko Serivise hafi yazose zijyanye n’ubutaka muri Nyagatare zikiri ku kigero cyo hasi, urugero nko kubona amakuru ku gishushanyo mbonera biri ku mpuzandengo ya 26.6%, gutanga ibyangombwa by’ubutaka biri ku kigereranyo cya 32.2%, ibi bikanengwa n’abaturage bo muri Nyagatare bangana na 67.6%.

Kwigira Issa