Gasabo: Ukekwaho kwica umugore we yaburanishirijwe aho yakoreye icyaha

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, rwaburanishije mu ruhame urubanza rw’umugabo ukekwaho kwica umugore kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023.

Nzaramba Joseph arakekwaho kwica uwo bashakanye Mukeshimana Pelagie, bari banafitanye abana batanu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubu bwicanyi bwabaye ku itariki 05 Mutarama 2023, aho bari batuye mu kagari ka Bweramvura.

Bwana Nzaramba mu iburana ryabereye mu ruhame ahabereye iki cyaha aburana yemera icyaha.

Mu rukiko byavuzwe ko uyu mugabo yishe umugore we, bapfa ko yashakaga kugurisha inzu babagamo, uwo bashakanye akabyanga.

Akimara kumwica ngo yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, sitasiyo ya Jabana.

Mu bamushinjaga harimo n’umuvandimwe we bavukana.

Mbere y’uko urubanza rutangira, umushinjacyaha wungirije w‘Akarere ka Gasabo, yafashe umwanya asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango.

Yagize ati “Umugabo agukubite ngo na Nyogosenge baramukubise? Ejo agutwarire  amafaranga ngo na Nyogosenge barayatwaye? Si uko byatangiye kwa Nzaramba? Twaje aha kugira ngo mufate ingamba, ntabwo uyu wapfuye ariwe wahohoterwaga wenyine.”

Ubwo itangazamakuru rya Flash ryageraga ahabereye uru rubanza, bamwe mu baturage bavuze ko bishimiye kuba uyu mugabo aje kuburanishirizwa aho yakoreye icyaha, kuko bigomba kubera abandi isomo.

 Aba basabye inzego zibishinzwe gukaza ingamba zo gukemura amakimbirane yo mu miryango.

Umwe ati “Kuba bamuzanye hano akaburanishirizwa imbere yacu, byadushimishije. Icyo nsaba ubuyobozi bwakaza ingamba aho babona amakimbirane yatangiye, ikintu cyo kuvuga ngo ndaje ndareze subirayo ejo muziyunga babireka. Bakabaye kuba barabatandukanyije cyera.”

Undi nawe yagize ati “Amakimbirane yabo twari tuyazi cyane ko uriya mudamu yagiye abimenyesha inzego zibanze, muby’ukuri abagore benshi bari guhura nibyo bibazo. Njyewe icyo nsaba abagore bajya bahura n’ikibazo bakwihutira kubimenyesha inzego zibanze.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Jabana, Bwana Shema Jonas, yaboneyeho umwanya akangura abaturage ku kwirinda amakimbirane.

Ati “Inshingano ya mbere y’umuryango, ni ugufasha abawugize gutera imbere, no gukemura amakimbirane yavukamo. Niyo mpamvu iteka niyo dusezeranya abageni, tubasaba kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’urubanza rizaba  tariki 17 Gashyantare 2023.

Mu gihe uyu uregwa iki cyaha cyazamuhana, amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ateganya ko yafungwa ubuzima bwe bwose.

Eminente Umugwaneza