Icyizere cyo kugira ambasade yu Rwanda muri Indonesia


Minisitiri w’Ububanyi namahanga wu Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Indonesia, Retno Lestari Priansari Marsudi, bagaruka ku ngingo zitandukanye zirimo no gufungura ambasade muri icyo gihugu.


Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere 07 Gashyantare 2023, kuri telefoni.


Nyuma y’icyo kiganiro, Minisitiri Marsudi, yanditse kuri Twitter ko cyari ingirakamaro, ashimira mugenzi we wamuhamagaye.


Ati “Ntegereje ifungurwa rya Ambasade yanyu i Jakarta. Reka tunasoze amasezerano yacu yubufatanye yose ataranozwa, ubundi tuzahure muri Kamena.”


U Rwanda muri Indonesia ruhagarariwe na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye ufite icyicaro muri Singapore.


Mu Ukuboza 2022 nibwo yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.


Umubano wa Indonesia nu Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu zibihugu byombi, uw’u Rwanda afite ikicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.


Ni umubano waje gutanga umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bagiye kwiga muri icyo gihugu bahamya ibyiza bahakuye.


Perezida Paul Kagame, aheruka muri Indonesia ubwo yitabiraga inama y’Umuryango w’Ibihugu 20 bikize ku Isi izwi nka G20, yabereye muri icyo gihugu.


Icyo gihe, ibiganiro byibanze ku hazaza hubutwererane bwibihugu byombi nuburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati yu Rwanda na Indonesia.