Ingengo y’imari y’igihugu yiyongereyeho 2.3%

Abagize inteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, batoye umushinga w’itegeko ryemera ivugururwa ry’ingengo y’imari, ukazoherezwa muri komisiyo ibishinzwe kugira ngo usuzumwe neza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ageza ku bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, ibikubiye mu ngengo y’imari ivuguruye, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko ahanini bashingiye ku bibazo byagiye bigaragara mu rwego rw’uburezi, ubuhinzi, no mu bikorwaremezo.

Ati“Muri rusange inyongera ikaba izafasha muri gahunda zitandukanye, zirimo gahunda yo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kongera imishahara y’abarimu, gushyira mu myanya abarimu bashya, amafaranga yunganira uburyo bw’urugendo rw’abakozi mu mwanya wo gukoresha imodoka za leta. Inyongera yahawe minisiteri ya siporo mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga, ifumbire y’inyongera igenewe kuzamura umusaruro wa kawa, ndetse no kuziba ibindi byuho  byagaragaye mu nzego za leta.”

Muri rusange Minisitiri yasabye Abadepite kwemeza ivugururwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka ikazamukaho 2,3%, ikava kuri miliyari 4,658 Frw ikagera kuri miliyari 4,764 Frw, bingana n’izamuka rya miriyari 106 Frw.

Abagize inteko ishinga Amategeko bagaragaje ko nubwo ibyongewemo bifite ishingiro, hari ibitarashyizwemo kandi nabyo ari iby’ingenzi ku baturage.

Dr Habineza Frank ati “Ese ibyo perezida aba yaremereye abaturage bigeze he? ko iyo twabasuye batubaza ngo perezida yatwemereye umuhanda kino gihe n’iki ariko na nubu ntiturawubona, kandi ugasanga uwo muhanda aba yabemereye ariwo shingiro ry’iterambere ryaho hantu.”

Undi ati “Hari urwego rw’ubuzima, abaganga nabo muri iyi nyongera nta hantu nabibonye, cyereka niba wenda hari aho biri byavuzwemo ukundi, ariko nagira ngo mbarize abaganga niba kuri iyi nyongera yagiye igaragara mu ngengo y’imari isanzwe ntaho batekerejweho?”

Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibyari bikeneye kongerwamo ari byinshi ariko barebye ibyihutirwaga cyane, kandi byashobora guhazwa n’amafaranga ahari, avuga ko ibitashyizwemo bizimurirwa mu ngengo y’imari y’ubutaha.

Ati “Isaranganywa ry’amafaranga hagati y’ibikorwa ndetse n’imishinga, ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu mezi atandatu abanza. Ni impinduka zagiye zibaho mu bikorwa bimwe na bimwe mu byari biteganyijwe, ibi kandi bikaba byarumvikanyweho n’inzego zose bireba ari nabyo bitanga icyizere ko ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka, izashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.”

Agaragaza aho ayiyongereho azava, Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko azava mu misoro, inkunga z’imbere mu gihugu, no mu nkunga z’amahanga.

Abagize inteko ishingamategeko batoye umushinga w’itegeko ryemera ivugururwa ry’ingengo y’imari, ukazoherezwa muri komisiyo ibishinzwe, kugira ngo usuzumwe neza.

Cyubahiro Gasabira Gad