Nyamasheke: Abakora isuku ku bitaro bya Kibogora barataka umushahara utajyanye n’ibiciro byo ku isoko

Abakora isuku ku bitaro by’igisha bya Kibogora biherereye mu karere ka Nyamasheke, barasaba ko bakongezwa umushahara kuko uwo bahembwa utajyanye n’izamuka ry’ibiciro biri ku isoko.


Umwe muri abo bakozi (utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru) bamaze imyaka irenga 30 akora akazi k’isuku mu bitaro bya Kibogora, yagabwiye itangazamakuru rya Flash ko kuva yakora aka kazi, atarongezwa umushahara, ahubwo amafaranga yaragabanutse ubwo batangiraga gukora bahebwa na kompanyi aho kugira ngo bahembwe n’ibitaro.

Kimwe na bagenzi be, bavuga ko aya amafaranga ari intica ntikize, kuko ntacyo agura ku isoko, ahubwo ari ukubura uko bagira.

Umwe ati “Ibikorwa dukora ntabwo byakagombye kuba bingana n’amafaranga baduha. Kuba nta n’igihumbi kigeramo ku munsi, urumva atari ikibazo?”

Mugenzi we ati “Urumva ni 700 Frw duhembwa ku minsi, kandi nta kintu yagura kuri iki gihe ukurikije naho ibihe bigeze.”

Undi ati “Niba ikilo cy’umuceri ari 1500Frw, twe tukaba dukorera ariya, ni ibibazo pee! Kuba tumaze icyo gihe cyose nta kantu kiyongera ku mushahara, dusa nkaho turi gukorera ubusa.”


Aba bakozi basaba ko amafaranga bahembwa yakongerwa, kuburyo bakorera agera ku 1500 ku munsi.


Ubuyobozi bw’ibitaro byigisha bya Kibogora, buvuga ko ataribwo bugena umushahara w’abakozi ahubwo ko bo bishyura rwiyemezamirimo, nawe agahemba abakozi bumvikanye.

Dr. Kanyarukiko Sarathiel, Umuyobozi w’ibi bitaro arabisobanura.

Ati “Iyo dushakaumuntu udukorera isuku, dutanga isoko abantu bagatanga ibiciro. Tukababwira ngo turashaka ko muzadukorera iki n’iki, noneho bagapiganwa, ufite igiciro gito ni we dufata, natwe dufashe ufite igiciro cyinshi na leta yaduhana. Ubwo rero tuba twizera ngo nubwo afashe igiciro gito afite ukuntu yumvikanye n’abakozi azakoresha, twe tureba isuku twamusabye ariko ntitujya kumutegeka ngo hemba aba.”

Ntitwabashije kubona umuyobozi wa Kompanyi ‘Classic Business Solution LTD’, ariyo ikoresha aba bakozi.

 Gusa aba bakozi ikibazo bagishyira ku buyobozi bw’ibitar,o kuko mbere y’uko hazamo ibya Kompanyi, bahembwaga ibihumbi 40.

Iki kibazo si kiri mu bitaro bya Kibogora gusa, kuko ugisanga hirya no hino mu bitaro bitandukanye bya Leta.

Sitio Ndoli