Bugesera: Abagore baravugwaho guta abo bashakanye bakigira ahari ifaranga

Bamwe mu bagabo bo mu mirenge itanu (5) igize Akarere ka Bugesera, baravuga ko abagore babo bari kubata kubera ubukene, bagasanga abagabo bakize.

Mu myaka yashize hirya no hino hakundaga kumvikana ko abagabo baharika abagore, icyakora uyu muco uragenda uhindura isura muri imwe mu mirenge  yo mu bice by’icyaro igize akarere ka Bugesera, kuko ngo kuri ubu bamwe mu bagore bari guharika abagabo babo.

Mu buhamya bwa bamwe mu bagabo bahaye Flash, baravuga ko abagore batakinyurwa n’ubushobozi abagabo babo bafite, ngo ukurusha amikoro agutwara umugore

Ati “Urazana umugore wawe, umukire akaza akamwinjira akamutwar. Urabona hari igihe ushakana n’umugore mukaba mufitanye n’abana, ariko ntabe yakwemera ubushobozi bucye umugabo we afite. Umugore akakujugunya agasanga ufite amafaranga.”

Undi yungamo ati “Njyewe uwanjye hashize imyaka 6 ntabana nawe, ariko namaze kwiyakira.”

Uyu muco ngo wamaze kwambuka amazi y’akagera, kuko ugeze no mu Karere ka Ngoma nk’uko byemezwa n’aba bagore.

Ati “Ndi umugore nanjye rwose pe! Ndubatse mfite uwo mugabo. Natwe abagore nta gahunda, turimo turafata abagabo tubyaranye inshuro zirindwi, Umunani, Icyenda, Icumi twarangiza tukabata,tukajyenda tukishakira abandi nta kigenda.”

Bwana Fidele Rutayisire, umuyobozi w’umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), yavuze ko abagore bari guta inshingano, bakomeje kubagira inama yo kujya mu matsinda y’abashakanye bakigishwa. 

Ati “Abagore bata inshingano zo kubaka urugo, ubundi tumusaba ko niba abonye umugabo agiye kumuhohotera cyangwa amuhoza ku nkeke, tumugira inama n’ubundi yo guhunga. Ariko noneho umugore uta inshingano cyangwa guta urugo mu rwego rwo guhimana, nawe tumugira inama yo kujya mu matsinda y’abashakanye tukamuhindura.”

Aho itangazamakuru rya Falsh  ryabashije kugera hakomeje kugaragara ibi bibazo, ni mu Mirenge wa Ngeruka,Rweru, Gashora, Mareba,Nyarugenge na Rukumberi ho muri Ngoma.

Ali Gilbert Dunia