Musanze: Bategetswe kurandura ibijumba bari bahinze banacibwa amande

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Musanze, baravuga ko bategetswe n’ubuyobozi bw’umurenge kurandura imigozi y’ibijumba bahinze, kandi bakanatang amande angana 10000 Frw.

Emerance ni umwe mu baturage bahinze ibijumba, uyu araganirira itangazamakuru rya Flash ko imigozi y’ibijumba yateye imaze ukwezi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko bwamufungiye mu Murenge, bumubwira ko afungurwa ari uko amaze kuyirandura.

 Ati “Iyi migozi niyo nari narateye. Imaze ukwezi umurenge wadutumyeho, ariko mubo batumyeho ntabwo ndimo, baje kumfata mu kazi ndi gukorera ku muhanda. Abaje ni Gitifu w’Akagari ka Kivugiza. Ubwo twabaye mu murenge muri ‘salle’ batubwira ko tugomba gutanga amande ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kandi tugasinya n’iriya migozi ntiraremo.”

Si Emerance gusa waranduriwe imigozi y’ibijumba yari imaze kumara ukwezi itewe, kuko hari n’abandi bayiranduriwe, hakiyonferaho0 ko bari bamaze n’amasaha 6 bafungiwe mu biro by’umurenge wa Muko.

Umwe ati “Buriya iyo nitegereje ukuntu bamfunze nabaho ntari nagera mu munyururu, nabaho nta muturage nari naburana nawe byambereye ikibazo gikomeye. Nashoye amaboko yanjye nashoye n’imbaraga, buriya guhinga biravuna, maze no gutera imitabo igeze kuri itatu, hanyuma uvuge ngo nongere nyirandure? Niba undanduje ibizantungira abana, ko ntazaza iwawe ngo ngusab e, ukabindanduza umpagarikiye ukanca n’amafaranga nari kubaguriramo indagara cyangwa ikindi kintu, uri kumva ntabangamiwe?”

Mugenzi wabo ati “Aho kugira ngo babirandure byaramaze gukura, bakabaye barabivuze batari bahinga, ngo banabitere.”

Igishengura aba baturage ngo ni uko hari bagenzi babo bahinze ibijumba ariko ntibikorweho, kuko bishoboye.

 Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Muko kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023, aba baturage batangira kugaragaza iby’iki kibazo, telefone y’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko ntiracamo inshuro zose itangazamakuru rya Flash ryagerageje kumuhamagara.

Twagerageje n‘ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier, uyobora aka karere, atubwira ko ari mu nama.

Nagira icyo abivugaho tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.  

Umuhoza Honore