Abatuye Nyagatare bahangayikishijwe n’ubujura bw’imyaka n’amatungo

Hari abatuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare, bibaza impamvu batanga amafaranga yo kwishyura abakora irondo ry’umwuga, ariko ntibibuze abajura kubasarurira imyaka iri mu mirimaM no kubibira  amatungo mu masaha akuze.

Si ubwambere mu mujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo, humvikanye ubujura bukorwa cyane cyane mu masaha y’umugoroba no mu ijoro, kuko bamwe bamaze kumenyera ko uwitwaje isakoshi cyangwa telefone nta gushidikanya koashobora kuyamburwa nk’uko byumvikana mu buhamya butangwa  n’aba baturage.

Yagize ati “Hari mu ma saa moya z’umugoroba, noneho mvuye hariya mu mujyi, umuhungu araza anturuka inyuma afata telefone yanjye ayikubise igwa hasi, abandi bahungu baraza barayifata, ubwo ihita imeneka gutyo.”

Undi nawe Yagize ati “Imyenda yanjye myiza nanjye nari nambariye aha, twari tumaze kubikuramo nambaye iy’akazi, ngiye mukazi, ngarutse nsanga ibintu byose byari bibitsemo byose babitwaranye na telefone za bamama ndetse n’imyenda abana bari bambaye babatijwe babitwaye.”

Ibitari bimenyerewe ni uko hadutse ubujura bw’amatungo, no gusarura imyaka itarera mu murima, ikibazo abatuye mu bice bitandukanye bya Nyagatare, bibazaho ukuntu bibwa kandi bishyura abanyerondo.

Yagize ati “Barikuza bagasarura nk’umurima w’umuntu bawihereje, mu gitondo wajya kureba ugasanga umurima bawusaruye. Noneho n’uwawusaruye ntumenye uwo ariwe. Habaye hari ubuyobozi bushyiraho abarinda umutekano bakamenya ko bagomba kurinda bya bintu, noneho iyo bagiye kurinda bakiciramo gusa no kuri ya mirima ntibayiceho, kugira ngo barebe ba bantu. Urumva ko ari ikibazo.”

Mugenzi we ati “Umukecuru witwa frida yari afite ihene zigera kuri esheshatu(6), bazijyaniye icyarimwe. Twebwe icyo tubona ni uko bashyiraho irondo rihamye, nubwo bitwa ngo bashyizeho irondo ugasanga turi gutanga amafaranga. Uwitwa ngo arimo gukora irondo agacamo yigendera, akigarukira akiryamira, bugacya nubundi abantu bibwe.”

Undi nawe yagize ati “Bikunda kuhaba kenshi nta muntu ujya uhanyura bwije. Bitewe n’ikibazo cy’abajura gihari, ni uko mwahashyira inzego z’umutekano bakawuducungira.”

Ni ikibazo Gasana Steven uyobora Akarere ka Nyagatare, avuga ko nyuma yo kuganiriza ba Mudugudu, bizeye ko irondo rigiye kongera imbaraga, mu gukemura ibivugwa n’abaturage.

Yagize ati “Hanyuma ikindi ni amarondo yo ku rwego rw’umudugudu, ahangaha abakuru b’imudugudu twaganiriye. Ari twe twabibabwiye, Guverineri yabibabwiye, inzego z’umutekano zabivuze, rero tugiye kunoza amarondo kugira ngo turwanye umujura, hanyuma no guhora twisuzuma rero kugira ngo turebe ahari icyuho.”

Henshi aba bajura bambura abaturage muri Nyagatare, bihisha ahataragera amatara yo ku muhanda cyangwa ahadatuwe, ku buryo uwambuwe atabona umutabara.

 Abandi bagapfumura inzu bakiba mu masaha akuze, ku buryo banyir’urugo baba basinziriye cyane, bamwe bati ‘’Abanyerondo bo baba bakora iki kandi tubahemba?’’

KWIGIRA Issa