Amb Karega yasabye RDC gushyira imbaraga mu byubaka kuruta gusebya u Rwanda

Uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yavuze ko imbaraga leta ya RDC ishyira mu bikorwa bisebya u Rwanda zakoreshwa mu gushimangira amahoro n’ubwiyunge bw’igihugu no mu bikorwa byateza imbere iki gihugu.

Umubano w’u Rwana na Repubulika Ndemokarasi ya Coongo ukomeje kuzamo agatotsi.

RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu rutahwemye guhakana rukavuga ko ibyo M23 irwanira ari ibibazo by’abanye-Congo ubwabo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ambasaderi Karega yagaragaje aho abayobozi ba Repubulika Ndemokarasi ya Congo yashyira imbaraga, aho kuzitakaza isebya u Rwanda.

Ati “Imbaraga n’ikiguzi byakoreshejwe n’abayobozi ba RDC, mu bikorwa byo gusebya u Rwanda, byaba byiza zikoreshejwe mu kubaha amahoro n’ubwiyunge, guteza imbere uburezi, kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi.”

Ambasaderi Karega yashimangiye ko ingamba mbi zikomeje gufatwa na leta ya Repubulika Ndemokarasi ya Congo, zizatanga ibizubizo bibi.”

Ku wa 31 Ukwakira 2022, nibwo leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, nyuma y’ibirego icyo gihugu gushinja u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23.

Icyo gihe Ambasaderi Karega yamenyeshejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, ko afite amasaha 48 yo kuba atakiri ku butaka bw’iki gihugu.