Bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu, bagaragaza ko bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomoka ku izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Mu myaka itatu ishize, imibare igaragaza ko ikiro cy’isukari cyavuye kuri 800FR kikagera kuri 1800Frw, umuti w’isabune uva kuri 500 ugera ku 1200Frw, mu gihe litiro y’amavuta yavuye kuri 700Frw igera ku 1500Frw.
Tariki ya 8 Gashyantare 2023, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatanze icyizere ko ibiciro ku masoko mu Rwanda, byatangiye kumanuka, bitandukanye n’umwaka ushize warangiye bizamutseho 13,9%.
Yagize ati “Icyakora ibimenyetso byo kugabanuka kw’ibiciro ku masoko byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022, aho ibicuruzwa bimwe nk’Umuceri, Ibishyimbo, Inyanya, Amavuta yo guteka byatangiye kumanuka.”
Hari bamwe mu baturage bemeza iby’iri gabanuka, aho ibicuruzwa byiganjemo isukari, amavuta n’isabune aribyo usanga hamwe na hamwe byaragabanutse, ariko ibicuruzwa by’ibiribwa byo bikomeje kubona umugabo bigasiba undi, nk’uko abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash babivuga.
Umwe yagize ati “Ibiribwa hafi ya byose byarazamutse, ubugari, umuceri cyane cyane uwo muri Tanzania.”
Undi ati “Umuceri, ibitoki, imyumbati n’ibishyimbo byose birahenze.”
Mugenzi we nawe ati “Nk’iki gitoki nkiguze 10,850Frw, Kandi mbere cyaraguraga 5,000Frw cyangwa 6,000Frw mu mujyi wa Kigali, mu gihe mu cyaro byari nka 3,000Frw cyangwa 4,000Frw”
Bimwe mu bicuruzwa bigikomeje guhungabanya ubukungu n’imibereho by’abaturage, ni ibiribwa byiganjemo umuceri kuri ubu ikiro cyawo kigura 1800Frw kivuye ku 1000Frw, ibishyimbo bigura 1500Frw byaraguraga 500Frw, ibitoki ikiro kigura 500Frw kandi cyaraguraga 200Frw mu myaka itatu ishize.
Ibi kandi bikiyongeraho ibirayi, imyumbati, akawunga n’ibindi.
Aba baturage bagaragaza ko leta ikwiye kugira icyo ikora, kuko ingaruka z’izamuka ry’ibiciro zimaze gukara ku buryo hari bamwe bahisemo kurya rimwe ku munsi, kuko ubushobozi bwabo butabemerera guhaha ibihagije umuryango.
Umwe yagize ati “Ni ikibazo cyane, kuko ibyo umuntu yinjiza n’ibiciro ku isoko, ntibihuye.”
Undi nawe ati “Amafaranga umuntu akorera n’ayo ahahisha ku isoko ntabwo bihuye, noneho ku bantu bakodesha ugasanga ni ikibazo.”
Undi ati “Leta niyo yadutekerezaho ibiciro ikagenda ibigabanya, nk’imisoro ikagabanuka, nk’uko nigeze kumva Perezida wa Repebulika abivuga.”
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko igihembwe cy’ihinga cya 2023A, nacyo kizagira uruhare mu kurushaho kugabanya ibiciro ku masoko y’ibiribwa.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 21,6% mu Ukuboza 2022, ugereranyije na 21,7% mu Ugushyingo 2022.
Ni ibibazo byakomejwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, bihurirana n’uko urwego rw’ubuhinzi rwagize umusaruro muke, bitewe n’igihembwe cy’ihinga cya 2022A kitagenze neza, kubera ibura ry’imvura mu bice bimwe na bimwe bw’igihugu.
CYUBAHIRO GASABIRA Gad
WordPress database error: [Disk full (/tmp/#sql_564_0.MAI); waiting for someone to free some space... (errno: 28 "No space left on device")]SHOW FULL COLUMNS FROM `flash_postmeta`