Isomwa ry’urubanza rwa Dr Kayumba ryimuwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Icyemezo cy’urukiko kuri uru rubanza cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2023, ariko ntibyakozwe kubera ko umwe mu bacamanza bagize inteko yaruburanishije adahari.

Saa yine n’iminota 40 za mu gitondo nibwo Perezida w’Inteko yaburanishije uru rubanza, aherekejwe n’Umucamanza umwe ndetse n’umwanditsi, binjiye mu cyumba cy’iburanisha.

Yahise avuga ko Isomwa ry’Urubanza rwa Dr Kayumba Christopher ryasubitswe, kubera ko umwe mu bagize inteko yaruburanishije adahari, ku mpamvu z’uko ari ku ishuri.

Yagaragaje ko kubera iyo mpamvu urubanza rudasomwa kuri uyu munsi, ahubwo rwimuriwe ku wa 22 Gashyantare 2023, saa cyenda z’umugoroba.

Dr Kayumba akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gusambanya ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo n’icy’ubwinjiracyaha yakoreye uwari umunyeshuri we n’uwo mukozi wamukoreraga.

Dr Kayumba Christopher yaburanye ahakana ibyo aregwa akagaragaza ko afungiwe impamvu za Politiki aho kuba ibyo aregwa uyu munsi.

Kugeza ubu afungiye mu Igororero rya Mageragere kuva ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo.