Kenyatta yasabye ibihugu bya EAC kohereza izindi ngabo muri RDC

Uhuru Kenyatta wahoze ategeka Kenya, ubu akaba ari umuihuza mu biganiro by’amahoro muri Repubulika Ndemokarasi ya Congo, yasabye ibihugu bigise umuryango wa Afurika y’iburasirazuba,EAC, kwihutira kohereza ingabo z’akarere mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, Kenyatta wagenwe n’umuryango wa  EAC, ngo ahagararire ibiganiro bya Nairobi, avuga ko ari ngombwa kohereza izindi ngabo zibungabuga amahoro, mu bice inyeshyamba zavuyemo, nk’uko biri mu masezerano ya Luanda.

Ingabo za EAC zigamije guhosha imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo za Leta, icyakora Leta ya Kinshasa yo yakunze kugaragaza ko ishaka ko izo ngabo zirwana by’umwihariko zikayifasha kwirukana umutwe wa M23.

Ni mu gihe mu masezerano kurwana atari zo nshingano izo ngabo zahawe, ahubwo zasabwe kujya hagati y’impande zirwana kugira ngo zihoshe imirwano.

Perezida Kenyatta yagaragaje ko atewe impungenge n’ihungabana ry’umutekano mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, aho inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya RDC, FRDC zihanganiye.

Ibihugu bya  Uganda na Sudani y’Epfo biteganyijwe kohereza ingabo muri RDC, nyuma yaho iza Kenya n’Uburundi zoherejwe mu burasirazuba bw’iki gihugu umwaka ushize wa 2022, mu rwego rwo guhagarika imirwano imaze imyaka muri ako gace.

Kenyatta kandi yashimye imyanzuro iherutse gufatwa n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa EAC, iherutse kubera i Bujumbura mu Burundi, aho basabye ko impande zombie zashyira intwaro hasi.

Hagati aho imirwano irakomeje mu duce dutandukanye tw’intara ya Kivu ya Ruguru.

Kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 203, Imirwano ikaze yongeye guhanganisha ingabo za leta FARDC n’inyeshyamba za M23 ahitwa Luhonga mu birometero bike werekeza mu mujyi wa Sake, umujyi uri mu birometero 10 uvuye i Goma.