Syria: Uruhinja rwavukiye mu matongo yasenywe n’umutingito rurashakishwa na benshi ngo barurere

Ababarirwa mu bihumbi bari gusaba kurera umwana w’umukobwa, wavukiye mu matongo y’umutingito wibasiye amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria, ku wambere tariki 06 Gashyantare 2023.

Uyu mwana yahawe izina rya ‘Aya’ cyangwa se ‘Igitangaza’ mu rurimi rw’icyarabu, yarokotse umutingito wahitanye umubyeyi we wapfuye amaze kumubyara, ndetse n’abandi bo mu muryango we.

Uru ruhinja rwabashije kurokorwa ari ruzima nyuma y’amasaha make ruvukiye munsi y’ibisigazwa by’inzu yasenywe n’umutingito.

Umubyeyi wa Aya we ntiyabashije kurokoka, kuko abashinzwe ubutabazi basanze yapfuye mu gihe uruhinja rwo rwari rukiri ruzima.

Icyashingiweho byemezwa ko umubyeyi wa Aya yapfuye amaze kumubyara, ni uko aho babasanze bagwiriwe n’inyubako, ni uko inkondo y’umwana yari igifatanye na nyina.

Usibye Nyina umubyara wapfuye n’abandi bo mu muryango we barimo se n’abavandimwe be bahitanywe n’uyu mutingito mu mujyi wa Jindayris.

Kugeza ubu abarenga 22,000 bamaze guhitanwa n’uyu mutingito mu bihugu bya Syria na Turikiya.

Uyu mwana watabawe n’abari bari mu bikorwa by’ubutabazi bahise bamujyana kwa muganga.

Dr Marouf,ukorera mu bitaro biri mu mujyi wa Afrin muri Syria, akaba ari we wakiriye uru ruhinja, yavuze ko rwagejejwe ku bitaro bigaragara ko rushobora kuba rumaze amasaha atatu ruvutse, kandi ko rwari rwangiritse ku mubiri ndetse rukonje cyane ku buryo amahirwe yo kubaho yari make.

Icyakora ngo ubu ameze neza nk’uko Muganga ,arouf abyemeza.

Nyirarume w’uyu mwana yamaze kuboneka ndetse yiyemeza kumwitaho naramuka avuye mu bitaro, nubwo na we n’umuryango we baba mu ihema kuko inzu babagamo zasenywe n’umutingito.

Amashusho yereka Aya ari gutabarwa yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yerekana umugabo yiruka afashe umwana wuzuye ivumbi,ava mu maatongo y’inzu  zasenywe n’umutingito.

Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga, basaba amakuruy’uyu mwana ndetse ko bifuza kumurere, bitewe n’ibyamubayeho bifatwa nk’igitangaza.

Umuyobozi w’ibitaro, Khalid Attiah, avuga ko yakiriye telefone nyinshi z’abantu bava mu mpande zose z’Isi bashaka gutunga Aya.