Abageni bari bafite ubukwe batawe muri yombi bakekwaho kwiba banki

Abarimo umusore n’inkumi bitegura ubukwe kuri uyu wa gatandatu Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha byaha bijyanye no kwiba amafaranga ya Banki.

 Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko hari abantu batawe muri yombi bagera kuri 60% barimo umukobwa n’umuhungu bari bafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu.

Dr. Murangira yagize ati “Iki kirego kirimo gukorwaho iperereza, kirimo abantu benshi batandukanye, bishingiye ku kuba hari amafaranga menshi yibwe muri Banki imwe ikorera mu Rwanda. Bikaba bikekwa ko bifitanye isano n’ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba (terrorism financing).”

Iperereza ry’ibanze riragaragaza ko hari abantu bari mu gihugu no hanze, bakekwa kuba barabigizemo uruhare, ubu bakaba bari gushakishwa.

Dr. Muragira yakomeje avuga ko iki cyaha cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Icyi cyaha cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibyisumbuyeho biracyari mu iperereza”.

Yongeyeho ko iperereza riri gukorwa rikurije amategeko.

Kugeza ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitanduka zo mu Mujyi wa Kigali nk’uko byemezwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry.

Ingingo ya 11 y’Itegeko rya 2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba rirabisobanura neza aho ivuga ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rufite ububasha bwo gufata ukekwaho iterabwoba ku mpamvu z’iperereza, kandi igihe cyo gufunga ukekwa gishobora kongerwa kuva ku minsi 15, ariko ntikirenge iminsi 90.