Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nyamasheke: Abarimo ababuze ababo kubera Ibiza bagabiwe Inka - FLASH RADIO&TV

Nyamasheke: Abarimo ababuze ababo kubera Ibiza bagabiwe Inka

Abaturage 14 bo mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, bahawe Inka n’ubuyobozi bw’Akakere ka Nyamasheke.


Ni Inka bahawe muri gahunda ya Girinka mu nyarwanda, yatangijwe na Perezida wa Repebulika Paul Kagame.


Bamwe muri aba bazihawe, bavuga ko zigiye kuzamura imibereho yabo itari yifashe neza, biturutse ku kuba nta Nka bari basanzwe bafite.


Ati “Nta nka nagiraga mu rugo kandi ndi umugabo ndubatse, mfite abana Batanu. Nanezerewe cyane kuko nta fumbire nagiraga ngo mbe nahinga imyaka yere, abana ntibabonaga amata yo kunywa ngo nabo bajye ku ishuri banyweye amata. Ariko ubu ndizera bigiye kugenda neza.”

Undi yungamo ati “Nishimye cyane! ubu ngiye guhaza umuryango wanjye n’abandi babaturanyi. Iyi Nka ije kumfasha kurandura bwaki, agafumbire ndakabonye, mbonye imboga zitunga abana. Uwangabiye namusabira umugisha utagabanyije.”

Muri Mata umwaka 2022, nibwo abantu batandatu bo mu miryango ibiri, bishwe bahanukiwe n’umukingo mu Mudugudu wa Gitsimbwe, mu Kagari ka Karengera muri uyu murenge.



Muri abo harimo na Sibomana Isaac, wabuze abana be ba biri n’umugore we, avuga ko iyi Nka ije kumufasha kurera umwana umwe yasigaranye.


Ati “No kuba nkiriho ni ubuyobozi bwacu bwiza, nyakubahwa Perezida Paul Kagame kubwo kunyitaho akumva ko imfubyi yanjye nasigaranye, agomba kuyiha Inka, akanywa amata. Muzamunshimirire.”



Umuyobozi bw’Akarere  ka Nyamasheke, Mukamasabo Applonie, bukaba bwabasabye kuzifata neza, kugira ngo zizabageze ku iterambere ndetse n’iz’izikomokaho, zihabwe abatari batunga.

Ati “Turabasaba izi Nka kuzifata neza, kuzitaho kuziragira, gukama amata bakayanywa ndetse byaba na ngombwa bagasagurira amasoko.”


Kuva gahunda ya girinka munyarwanda yatangira muri 2002, mu Karere ka Nyamasheke, hamaze gutangwa izigera ku bihumbi 9 na 31.

Sitio Ndoli