Abahinzi ba Kawa bari kwigira hamwe uko umusaruro wayo wakongerwa

Abahinzi ba Kawa n’abayitunganya bateraniye i Kigali, barebera hamwe uko umusaruro wayo n’ubwiza bwayo byakongerwa, ndetse n’imibereho y’abayihinga igatera imbere bitewe n’ibyo bayikuramo, binyuze mu koyongerera agaciro.

Itangazamakuru rya Leta dukesha iyi nkuru, rivuga ko iyi nama mpuzamahanga ya 3, ibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere.

Ihuje abagera kuri 800, baturutse mu bihugu 40 byo hirya no hino ku Isi.

Aba barimo Abahinzi ba Kawa, Abanyenganda n’abacuruzi bayo.

Iyi nama yari kuba yarabaye muri Nyakanga 2021, ariko irasubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.