Barasaba ko hakorwa iperereza ku gitera inkongi mu gakiriro ka Gisozi

Bamwe mu bakorera mu gakiriro ka Gisozi, barasaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana icyateye inkongi y’umuriro yahibasiye kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ndetse REG ikabafasha mu gushyiramo umuriro.

Mu Masaha ya saa yine z’ijorokuri iki cyumweru, nibwo hongeye kumvikana inkongi mu nyubako zizwi nk’agakiriro ka Gisozi, ahakorera koperative ADARWA.

Ibi bikiba umunyamakuru wa Flash wahageze, abahakorera bamubwiye ko batazi icyateye iyi nkongi.

Umwe yagize ati “Natwe ntituzi icyateye iyi nkongi y’umuriro, kuko hatangiye gushya batangiye kubaka ibigeretse.”

Mu masaha ya mu gitondo ishami rya polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryaramukiye mu gikowra cyo kuzimya burundu

Bamwe mu bahakorera babwiye umunyamakuru wa Flash, icyo bakeka cyaba kihishe inyuma y’inkongi zihora muri izi nyubako.

Umwe ati “Mbona ahari ikibazo giterwa n’amashanyarazi.”

Undi nawe ati “Akenshi biterwa n’umuriro kubera ukoreshwa n’abantu benshi, yego na ‘Installation’ nayo yabamo ariko ikibazo nyamukuru ni uko ukoreshwa n’abantu benshi.”

Abahakorera baravuga ko iyi nkongi, yangije ibifite agaciro ka miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Koperative ADARWA, bwana Twagirayezu Thaddée, avuga ko bikekwa ko insinga z’umuriro zitameze neza, ariyo ntandaro y’inkongi.

Twagirayezu yasabye Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), kubafasha kubikosora.

Ati “REG iduha amashanyarazi ahubwo twebwe ubwacu dukwiye bwa bukangurambaga mu gukora ‘Installation’ zikmeye.”

Abakorera muri iyi koperative, bahora basabwa kugira ubwishingizi bw’ibikorwa byabo, ariko amakuru Radio Flash&TV yamenye ni uko ibigo by’ubwishingizi bimwe byagenze biguru ntege mu kubaha ubu bwishingizi, Bitewe n’uko hahora hashya.

Aba ni bamwe mu bahakorera.

Umwe ati “Ubu bwishingizi bwacu, iyo ugiyeyo uvuga ko uri uwa hano mu gakiriro, akenshi ntabwo bakunda kubuguha, bavuga ko aha hantu hahora hashya.”

Mugenzi we ati “Abantu batari mu bwishingizi babihomberamo gutegereza kuzubakirwa wenda, urumva nk’iyo waba ukodesha ubihomberamo. Ibyawe iyo bihiye ntaho ubibariza  kuko nta bwishingizi bifite.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye imvano y’iyi nkongi.

Eminente Umugwaneza