Nyanza: Abahoze muri FDRL basabiwe gufungwa imyaka 25

Abahoze mu buyobozi bwa FDLR batandatu, basabiwe gufungwa  imyaka 25, bakurikiranyweho ibyaha birimo  kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambayi no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Abaregwa barimo Mujyambere Leopold alias Musenyeri ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felicien, Habimana Emmanuel, Habimana Mark na Joseph Habyarimana.

Aba kandi bunganiwe na Me Adiel Mbanziriza, Me Felix Nkundabatware Bigimba ndetse na Me Ignace Ndagijimana.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko ibyo bubarega bibahama, bityo ko bahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwisunze ingingo z’amategeko, bwavuze ko abaregwa binjiye mu mutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDRL-FOCA ku bushake, kandi bamwe muribo bari mu gitero cya Oracle du seigneur cyagabwe mu Rwanda, kikanagira ingaruka zsitandukanye ku baturarwanda.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa, basaba kujyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi bahoze muri FDRL.

Gusa ubushinjacyaha buvuga ko ibyo basaba nta shingiro bifite, kuko bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu cyangwa kutamukurikirana kandi abajyanywe i mutobo bagiye bizana bitandukanye naba binangiye, bikaba ngombwa ko bafatirwa muri Repuburika Ndemokarasi ya Congo.

Abaregwa kandi bagiye basaba ko hari abantu babanye muri FDRL, baza bakabatangira ubuhamya bw’uko bari babayeho bari muri uwo mutwe, barimo Generale Paul Rwarakabije.

Kuri iyi nshuro bwo Lieutenant colonel Habyarimana Joseph, yasabye urukiko ko bazana Brigadier General Mberabahizi David bari kumwe muri FDRL, akamutangira ubuhamya.

Gusa urukiko rwavuze ko iyo mpamvu itumvikana kandi rushobora kuzabisuzuma.

Abaregwa bose uko ari 6 bayobowe na Brigadier General Leopold Mujyambere, uwarufite ipeti rito yari colonel.

Baburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha  ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo  y’u Rwanda.

Barakomeza kuburana kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023,  bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha.

Theogene Nshimiyimana