Abagana ibitaro bya Nyagatare bahangayikishijwe n’abajura babiba

Abarwaza n’abagana ibitaro by’Akarere ka Nyagatare, barasaba inzego zitandukanye kubyubakira uruzitiro, kuko abajura banyura aho babonye bakaza kwiba mu bitaro.

Ibitaro by’Akarere ka Nyagatare, bizengurutswe n’imihanda igera muri 4, aha hose niko byorohera uturutse ahariho hose kubyinjiramo, kuko hagenzurwa n’abasekirite n’ibura babiri ku munsi, umwe aba ahagaze kuri Kaburimbo ari ahitwa kwa Ngoga, undi yicaye ahwazwi nko kuri Nursing werekeza ahazwi nko mu kizungu cg mu Kinihira,uyu mwanya usigaye niwo utera impungenge abagana ibi bitaro.

Yagize ati “Nyine abantu bava hanze y’ikigo akinjira nko mubitaro wanitse imyenda ugasanga bawutwaye.”

Undi nawe agira ati “Impungenege ushobora gusiga nk’akantu ugasanga bagatwaye, waba woza isahane wayisiga hanze ugasanga bayitwaye.  Kuba hazitiye ni umutekano w’abarwayi ni umutekano w’ibitaro.”

Mugenzi we ati “Ni ukuvuga ngo n’uharwarira uturutse kure, bisaba kuba muri abarwaza babiri, umwe akaba ari hanze arinze ibyo wanitse, undi akaguma ku murwayi.”

Iki kibazo si gishya mu buyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare, Dr.Ndayambaje Eddy, Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, yemeza ko hari n’ibikoresho byibwa mu bitaro.

Yagize ati “Iki ni ikibazo kiduhangayikishije.  Impungenge ya mbere twaheraho iyo tuvuye umuntu udafite mutuelle, iyo abuze ubwishyu aba afite uburyo bwose bwo kudutoroka. Natwe ubwacu abantu binjira mu kigo ntabwo tubakurikirana neza, nk’ubu hari nk’imashini yigeze yibwa muri ‘urgence’(ahakirirwa indembe) turakurikirana ntiyabasha kuboneka. Hari na matela zibwe.”

Hari inyigo mu mezi ashize yari yakozwe, ngo hakemurwe ikibazo ibitaro n’ababigana bagaragaza, Dr.Ndayambaje Eddy, avuga ko n’inkunga bemerewe n’akarere bigiye gukemura iki kibazo ibitaro bikazitirwa.

Ati “Ingamba dufite nk’ibitaro kwari ukwishakamo ubushobozi, kuko tubibona ko ari ikibazo tube ahantu hazitiye. Iyo gahunda twayishyize mu nyigo z’uyu mwaka gahunda yo kuyubaka twari twatangiye kuyubaka mu byiciro, kuko twabonaga ibitaro bidafite ubushobozi bwo guhita twubaka hose. Ahubwo tubishyira mu byiciro kugira ngo bitworohere, ariko ku bufatanye n’akarere nabo batwemereye inkunga bazadutera, tukabona uko tuzitira ikigo.”

Kuba biri mu mijyi uri muyatoranyijwe ngo yunganire uwa Kigali, ibitaro bya Nyagatare ababigana bagaragaza ko kuba bitazitiye kuburyo umutekano wabyo uba udahagije, n’inyubako zabyo inyinshi zikaba zigaragara ko zishaje, bemeza ko ibi bidakemuwe na Serivisi zihatangirwa zishobora kudindira.

KWIGIRA Issa