Kabuga Felecien yongeye kugaragaza intege nke mu rukiko.


Urubanza rwa Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwasubukuwe kuri uyu wakabiri tariki ya 14 Gashyantare mu 2023, humvwa ubuhamya bwa KAB035.


Ni urubanza rwaranzwe no kugaragaramo intege nke zuregwa ariwe Kabuga Félicien wagaragaye murukiko asinzira,umwunganira mu mategeko agasaba urukiko ko rwaba ruhagaritse iburanisha ho gato.
Urukiko rwahise ruhagarika iburanisha iminota 30.
Muri uru rubanza rwa Kabuga Felicien hagiye hibwazwa ibyarwo kubera isubikwa rya hato na hato kubera ubizima bwuyu mukambwe butifashe neza.
Uyumunsi mu rukiko nabwo yongeye kugaragaza integer nke.
Umucamanza yavuze ko ubwo Kabuga ari gusinzira hafatwa ikiruhuko gito iburanisha rikaza gukomeza nyuma.
Ni urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya aho kuri uyu munsi hari kumvwa umutangabuhamya wahawe kode ya KAB035 mu rwego rwo kutagaragaza imyirondoro ye.
Ni umutangabuhamya wabaga ku kimironko ngo si kure yahari inzu ya Kabuga interahamwe zitorezagamo.
Mu buhamya bwe yavuze ko yiboneye bamwe mu nterahamwe nkuru nka Hajabakiga,Penk,Yungo,Ruhara,Vincent,Gatete,Gatwazi na Munyakazi batanga ibikoresho bavugaga ko bizifashishwa mu kwica abatutsi birimo imbunda nimihoro.
Mu iburanisha ryuyu munsi umutangabuhamya yahaswe ibibazo bitandukanye birimo ibyo yasubirizaga ku karubanda nibyo yasubirizaga mu muhezo.
Yahaswe ibibazo bigendanye nubuhamya bwe bwagaragazaga ko Kabuga yagiye agira uruhare mu gutanga imyitozo yagiye ihabwa Interahamwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangirwaga kwa Kabuga.
Bimwe mu bibazo byinshi yabazwaga byari bishingiye ku matariki niminsi ibikorwa byo gutanga iyo myitozo byaba byarabaye ariko umutangabuhamya akavuga ko atibuka neza amatariki.
Yahamije ko iyo myitozo yahabwaga interahamwe yatanzwe mbere ya Jenoside kandi ko nubwo we atagiye kwa Kabuga ariko abayihawe iyo bayisozaga bashoboraga kuza bigamba ibyo bigishijwe nibyo babwiwe. Ngo batozwaga babwirwaga ko bari kwigishwa kwirwanaho no kuzarimbura Abatutsi.
Abajijwe uko yagendaga abimenya, yasubije ko rimwe na rimwe iyo babaga basinze bamenaga amabanga yibyo bigishijwe bigatuma nabo babimenya.
Umutangabuhamya yavuze ko hari itsinda ryinterahamwe ryari riherereye ku Kimironko nubwo atibuka umubare wabo. Yavuze ko iri tsinda ryari rigizwe numubare wabantu bari batuye muri ako gace ariko harimo nabandi bari baraje gukorera muri ako gace.
Yabajijwe niba yaba yaragiye mu mutwe wa politiki uwo ari wo wose, yemeza ko ntaho yigeze abarizwa kandi ko nta nishyaka yari arimo.
Muri Gicurasi mu 2021, abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nkumuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke zumubiri ku buryo no kurukurikirana byamugora.
Muri Kamena mu 2022 Urwego rwasigaranye Imirimo yInkiko Mpanabyaha zirimo Urwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), rwateye utwatsi ubu busabe, ahubwo rwanzura ko atangira kuburanishwa afungiwe mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha.
Mu Ukwakira 2022, abacamanza ba IRMCT batangiye kumva abatangabuhamya bashinja Kabuga.
Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, nubuhotozi nkibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Yvette Umutesi