Igisirikare cya RDC cyongeye kurasa ku butaka bw’u Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo binjiye ku butaka bugabanya u Rwanda n’iki gihugu, barasa ku mupaka w’u Rwanda mu Karere ka Rusizi.

Mu itangazo RDF yashyize hanze rivuga ko i saa 4:30  z’urukerera, abasirikare bari hagati ya 12 na 14 bagize section imwe binjiye ku butaka butagira nyirabwo buri hagati y’u Rwanda na Rpubulika ya Demokarasi ya Congo, batagira kurasa ku mupaka w’u Rwanda  mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’iburengerazuba.

Ingabo z’u Rwanda zatngaje ko zasubije inyuma abo basirikare.

Yashimangiye kandi ko nta musirikare w’u Rwanda wakomeretse.

RDF ivuga ko yasabye abasirikare bagize Itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka, gukora iperereza kuri iki gikorwa cy’ubushotoranyi bwa DRC.