Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda, Pan African Movement, uvuga ko umugabane wa Afurika ukwiye kwitandukanya n’imitekerereze ya gikoloni, kandi umutungo ugakoreshwa mu nyungu z’abawutuye.
Hari mu kiganiro n’itangazamakuru, abayoboye uyu muryango bahaye abanyamakuru bakorera mu Rwanda.
Muri rusange abayoboye umuryango ugamije ukwigira kwa Afurika no kwigobotora ubukoloni, babona ko abanyarwanda bakwiye kumva iyi gahunda y’ubunyafrika.
Iyi ni gahunda yiswe ‘Ubunyafrika Promotion Program’ yasobanuwe na bwana
TWAGIRIMANA Epimaqwe, Visi Perezida wa Pan African Movement ishami ry’u Rwanda.
Yagize ati “Pan African movement, iri hano na hariya kugira ngo irusheho gushishikariza abanyafurika uburyo bwo guhindura imitekerereze, cyane ko imitekerereze dufite muri iki kinyejana ishingiye ku ngaruka za gikoloni.”
Dr Murefu Alphonse, Umushakashatsi wa PAM Rwanda,yasobanuye ko hakwiye guhinduka imitekerereze ku bukungu kamere bw’Afurika ku kuba bwagirira umumaro abanyafurika.
Yagize ati “Iyo mitekerereze n’ibindi bintu bitandukanmye, bituma abanyafurika bakorera hamwe barushaho kugirirana icyizere, ubukungu bugenda burushaho gusakara ku migabane itandukanye y’Isi.”
Abayoboye uyu muryango, bavuga ko utanajya kure gahunda ziriho muri Afurika zo kuzamura umugore n’umukobwa, kuri uyu mugabane.
Pan African Movement Rwanda, yatangiye gukorera mu Rwanda 2018, imigabo n’imigambi yayo ni uko abanyafurika baba umusemburo w’impinduka mu mitekerereze, guha agaciro umunyafurika no gukorera hamwe kw’abanyafurika.
Eminente Umugwaneza