Umwaka wa 2023 urasiga u Rwanda rufite ikigo Nyafurika cy’ibimenyetso bya Gihanga

Mu nama mpuzamahanga izahuza abo mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ASFM, izabera i Kigali, hazatangirizwamo ikigo nyafurika kizajya gifasha mu bijyanye n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, African Forensic Science Academy, AFSA.

Igihe cyanditse ko ari inama izaba ku matariki ya 7-10 Werurwe 2023 aho izaba irimo abantu baturutse mu bihugu 40 barimo inzobere muri siyansi, abakoresha ibimenyetso bya gihanga batandukanye nk’abo mu bushinjacyaha, abacamanza, ubugenzacyaha n’ibigo bishinzwe umutekano n’izindi laboratwari z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga.

Izaba kandi igamije kuganira ku cyakorwa na Afurika mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka hahujwe imbaraga, cyane ko bitanashoboka mu gihe abo muri uru rwego batahirije umugozi umwe kugira ngo ingamba zafashwe zikurikizwe ku buryo bumwe.

Ni n’amahirwe yo kugaragarizamo udushya n’ikoranabuhanga bikoreshwa muri uru rwego ririmo irifasha mu kugenza ibyaha nk’ibyambukiranya imipaka, iby’ihohotera no gufata ku ngufu, iby’ubwicanyi n’ibindi.

Muri iyo nama hazatangizwa AFSA, ifatwa nk’ishyirahamwe ry’ibihugu byo muri Afurika rigamije guteza imbere serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, rizaba riyobowe na Dr Antonel Olckers, usanzwe ari umuyobozi w’Ikigo cya Afrika y’Epfo cyigishirizwamo ibijyanye n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga.

Ni ikigo kitari gisanzweho ariko kubera urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu gutanga izi serivisi, kizatangirizwa mu Rwanda nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFL, Dr Charles Karangwa abishimangira.

Ati “Kubera urwego tumaze kugeraho mu guteza imbere uru rwego ndetse n’izina u Rwanda rumaze kwandika mu mutekano n’ibindi bikorwa by’iterambere, bahisemo ko icyicaro cya AFSA gishingwa mu Rwanda.”

Avuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi kuri iki kigo cyane ko abakozi bazagikoramo abenshi bazaba mu gihugu ku buryo amafaranga yose bazajya bakoresha na yo azajya asigara mu banyarwanda.

Ashimangira ko ibyo byose bizajyana n’inama zose zayo, amahugurwa bazajya bategura n’ibindi byose bizajya bibera hano mu Rwanda “bigaragara ko iki cyicaro kizatuma twunguka ibintu byinshi cyane.”

Zimwe mu nshingano za AFSA ni uguteza imbere no gutunganya gahunda z’ikigo n’iz’ibihugu bizihuriyeho mu guteza imbere serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku buhanga n’ubumenyi byujuje ubuziranenge, guteza imbere ubushakashatsi bubishingiyeho no kurushaho kwimakaza ubufatanye.

Kizafasha kandi mu gupima uturemangingo twa ADN, gusuzuma ibikoresho byakoreshejwe mu bikorwa runaka, gusesengura inzira zanyuzwemo hakorwa ibyaha, iperereza ku mpfu zitavugwaho rumwe, gukoresha ikoranabuhanga risabwa, no gutanga impamyabushobozi ku bantu batandukanye bagaragaje uruhare rudasanzwe n’ibindi.

AFSA kizatangs umwanya mwiza wo guhana ubumenyi cyane ko ibihugu bitandukanye mu iterambere ari nako biba bitandukanye muri izo serivisi haba ku bikorwaremezo n’umubare w’abahanga bazikora,o.

Ibyo byose bizashyirwa mu bikorwa hisunzwe imbaraga z’ibihugu binyamuryango, ibizajya byorohereza abo muri icyo kigo kubona amakuru byoroshye ndetse no kuyasesengura nta mbogamizi izo ari zo zose.

AFSA izafungurwa hari abayobozi bakomeye muri uru rwego bo ku Isi barimo abo muri Australia, u Burayi, Amerika, na Afurika by’umwihariko, bikazanafasha igihugu gukomeza gutera imbere ku buryo ushaka serivisi z’ibimenyetso bya gihanga wese azajya aza kuzishakira mu Rwanda.

Kugeza ubu RFL ni urwego rukura umunsi ku wundi mu buryo bwihuse kuko uyu munsi ifite ubushobozi bwo gutanga serivisi 12 zishingiye kuri laboratwari zingana uko zose zubakiye hamwe ibitandukanye n’ahandi aho buri serivisi iba iri ahatandukanyijwe n’izindi.

RFL yamaze korohereza abashaka kuzitabira iyi nama haba inzira bazanyuramo, hoteri bazaryamamo, ibikorwa bizabera muri iyo nama, abazatwara abantu ndetse n’aho umuntu azajya gusura ku buryo ku munsi wa mbere wayo umuntu azaba afite igitabo gihurijwemo amakuru yose.