BNR yagiriye inama abaguzi kwitwararika mu guhaha muri iki gihe ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongeye  kuzamura inyungu fatizo Ku  mafaranga iha banki z’ubucuruzi,   igera kuri 7%  hagamijwe guca intege umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, ijya inama y’uko abantu bagabanya ibyo bagura.

Hari mu kiganiro BNR yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023,  cyasobanuraga ibyemezo bya Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga.

Ku wa 14 Gashyante 2023, nibwo  Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga yateranye ngo irebe uko ubukungu buhagaze ku Isi muri rusange, ndetse n;imbere mugihugu.

Isesengura ry’iyi Komite ryagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rikiri hejuru bitewe n’imbogamizi zikigaragara mu bukungu bw’Isi, ndetse n’umusaruro muke w’ibikomoka ku buhinzi imbere mu gihugu, biturutse ku mihindagurikire y’ikirere.

Mu gukomeza guhangana n’‘izamuka ry’ibiciro, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, iva kuri 6.5,% igera kuri 7%.

 Guverineri wa Banki nkuru, John Rwagombwa, arasobanura uko bica intege izamuka ry’ibiciro.

Ati “Uko Banki nkuru izamura inyungu fatizo bihita bica intege izamuka ry’ubukungu, ariko icyo iba ishaka ni ukugabanya icyo twita (domestic demand) ubwo ni abantu ubushobozi bafite bwo kugura ibintu. Uko ugabanya ubushobzi bw’abantu bwo kugura ibintu, niko uca intege abantu kugura ibintu, niyo ibiciro byazamuka.”

Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yerekana ko ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira aho ubu bigeze ku gipimo cya 20.7%.

BNR ivuga ko ibiciro bizakomeza kuba hejuru mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023, ariko umuvuduko w’izamuka ryabyo ukazagenda ugabanuka, ugasubira mu mbago fatizo yo munsi y’8% mu mpera zawo.

Ngo hari ikizere ko uyu mwaka ubuhinzi buzagenda neza, no kuba ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze ku isoko mpuzamahanga bikomezxa kugabanuka.

 Icyakora yasabye abaguzi kwitwararika mu guhaha, bakagura ibyo bakeneye cyane kurusha ibindi.

Ati “Ubundi inama tujya mugihe cya ‘inflation’(igabanuka z’ubushobozi bwo guhaha) nk’uku ni uko umuntu agura ikintu akaneye koko. Uko bagenda bagabanya kugura ibintu, niko bica integer  kwa kuzamuka kw’ibiciro ku masoko.”

Nubwo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukomeje kuzamuka, muri rusange ngo ubukungu bw’igihugu bwo buzakomeza kwitwara neza.

Iki ikizere gishingirwa ku kuba mu bihembwa bitatu bya mbere by’umwaka wa 2022, umusaruro mbumbe w’igihugu wariyongereyeho 8.5%.

Daniel Hakizimana