Mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, umuturage w’imyaka 32 yitabye Imana bigakekwa ko yazize inkoni yakubiswe n’umuyobozi w’umudugudu amuziza ko yatanze amakuru.
Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko Mudugudu yakubise uyu muturage umuhini kuwa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, amuziza ko yatanze amakuru y’uko yashakaga kugura ibitoki byari byibwe muri ako gace.
Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemereye IGIHE, aya makuru ariko avuga ko atahamya ko yamuzijije ko yari yamutanzeho amakuru.
Yagize ati “Ayo makuru turayazi n’ubu n’uko yabikoze bakaduha amakuru bacyererewe, twajya kumufata tugasanga yatorotse n’umugore we. Ariko turimo turamushakisha n’inzego z’umutekano dukoresheje telefone ye.”
Yakomeje avuga ko amakuru batinze kuyamenya ku buryo baje kuyabwirwa n’abaturage, kuko umukuru w’umudugudu wagombaga kuyatanga mbere yatinye, bitewe n’uko ariwe wari wakoze ubwo bwicanyi.
Gasana yaboneyeho gusaba abaturage n’abayobozi, kwirinda kwihanira cyane ko hari inzego z’ubuyobozi n’iz’ubutabera zirenganura uwabangamiwe.