Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatashye ku mugaragaro inyubako y’ubucuruzi ya “Nine on the Avenue” yuzuye itwaye miliyoni 25 z’amadorari y’Amerika, yubatswe na Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank, mu mujyi wa Kigali rwagati, kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.
Muri iyi nyubako niho hari icyicaro cya I&M Bank n’icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office), gishinzwe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inyubako yubatswe mu buryo bufasha mu kurengera ibidukikije, mu gufata imirasire y’izuba ikabyazwamo amashanyarazi, no gufata amazi y’imvura agatunganywa.