Sobanukirwa urukundo rushya rwitwa ‘situationship’ rukoreshwa cyane muri iki gihe

‘Situationship’ ni umubano w’abantu babiri ufite ibiwugize birimo amahuriro y’imbamutima n’umubiri, ariko nanone bidasa n’umubano umenyerewe wo kwiyemeza nyabyo gukundana n’umuntu, ibizwi cyane nka ‘relationship’.

Ubushakashatsi bwerekanye ko imyifatire y’abo mu kigero cy’imyaka kizwi nka Gen Z (Generation Z ni ukuvuga abavutse hagati ya 1997 – 2012) mu gukundana n’imibonano mpuzabitsina, itandukanye cyane n’iy’abo mu myaka ya mbere yabo.

Bo bafata iby’urukundo n’imibonano mu buryo bujyanye n’uko ibintu byifashe, kandi ntabwo bashyira imbere kubaka urukundo rukomeye nk’uko bakuru babo babigenza.

Ibyo ariko ntabwo bisobanuye ko batagira ubushake bwo kuba mu rukundo nyarwo, ahubwo barimo baravumbura ubundi buryo bwo guhaza ibyo bifuza n’ibyo bakeneye, bihuye neza n’imibereho yabo.

Izi mpinduka zazamuye igitekerezo gishya bita ‘Situationship’, ijambo ryacuzwe mu gusobanura igice kiri hagati y’ubucuti (friendship) n’umubano w’urukundo (relationship).

‘Situationship’ isobanura icyiciro kigoye gusobanura cy’umubano w’abantu babiri, inzobere zivuga ko ubu cyazamutse cyane muba Gen Z.

Urubuga https://www.thehealthyjournal.com/  rwandika ko abakoresha ubu buryo bashobora kumara ibyumweru, amezi cyangwa imyaka.

Naho BBC yandika ko Elizabeth Armstrong, umwarimu mu by’imibanire muri University of Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakoze ubushakashatsi bwibanze ku mibonano mpuzabitsina na ‘situationships’, avuga ko uyu mubano uba udafite icyerekezo kandi  ugakemura ikibazo cy’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina no kwirinda ko umuntu yaba ari wenyine.

Yagize ati “Ubu, ibi bikemura mu buryo runaka ikibazo cy’ubushake bw’imibonano, no kugira uwo muri kumwe.  Ariko bitari ngombwa ko ari umubano ukomeye ufite icyerekezo.”

Ukimara kumva iri jambo‘Situationship’ ryaguteye amatsiko? Si wowe wenyine kuko mu mwaka wa 2022ryageze ku gipimo cyo hejuru mu gushakishwa kuri Google, nyuma y’uko rigiye ahagaragara muri 2020.

Ibi binashimangirwa na Elizabeth Armstrong, umwarimu mu by’imibanire muri University of Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugaragaza ko ku Isi hose, abantu bagize ubushake bwo kumenya ‘situationships’ icyo ari cyo.

Ku mbuga nkoranyambaga, aba Gen Z bakoresha cyane cyane Twitter na TikTok, batangaza kenshi inkuru za situationship.

Kuri TikTok, video zahawe tag ya #situationship zarebwe inshuro zirenga miliyoni 839, kimwe n’iza #situationships nazo zarebwe inshuro za miliyoni.