Yagerageje kugera ikirenge mu cya Yezu yisonzesha iminsi 40 ahasiga ubuzima

Pasiteri wo muri Mozambique, yapfuye agerageza kwisonzesha iminsi 40, ngo agere ku muhigo wagezweho na Yezu/Yesu ku musozi wa Elayono, uvugwa muri Bibiliya.

Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ‘Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Pasiteri Francisco, yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane.

Nyuma y’iminsi 25 yo kwisonzesha, yari yaratakaje ibiro byinshi ku buryo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n’amaguru.

Hashize iminsi nyuma yaho, abihatiwe na benewabo n’abo basengana mu itorero, yajyanwe ku bitaro abaganga bagerageza kumwitaho ariko birangira apfuye.

Abasengera mu itorero rye n’abaturanyi be, ntibatunguwe no kuba ari uko byagenze, kubera ukuntu mu minsi ya vuba aha ishize, yari yaratakaje ibiro byinshi cyane ndetse n’umubiri we warangiritse.