EALA yavuze kuba Badepite ba RDC batajya bitabira imirimo y’inteko

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA, yatangaje ko imirimo yayo idashobora gukomwa mu nkokora no  kuba abadepite ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, batari kwitabira ibikorwa  by’Iyi nteko. 

Byatangajwe na Perezida w’Inteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EALA kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA, Umurundi Ntakirutimana Joseph, ari mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n’abayobora Inteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi.

Ni ibiganiro byabereye mu muhezo ariko nyuma yabyo, Bwana Ntakirutimana Joseph, yabwiye itangazamakuru ko nk’umuyobozi mushya wa EALA ari mu Rwanda, mu rwego gushaka ibitekerezo by’uburyo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagira amategeko ahuriweho, kandi abereye abaturage.

Abajijwe ku kibazo cy’Abadepite ba RDC batajya bitabira ibikorwa bya EALA, kubera ibibazo bya Potiki biri hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda, Bwana Joseph Ntakirutimana, yavuze ko inteko aya EALA itajya yivanga mu bibazo bya Politiki bivutse hagati y’ibihugu bigize umuryango, bityo ko kuba intumwa za rubanda za RDC zititabira imirimo ya EALA, bitatuma abahari badakomeza imirimo.

Ati “Mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, ntabwo ari ubwa mbere ibibazo nk’ibyo bije tukabisohokamo neza. Mu bihe bishize hari ikibazo nk’icyo cyabaye  aho u Rwanda  n’u Burundi bari bafitanye ibibazo kuva muri 2015, hari Uganda n’u Rwanda nabo bagiranye ibibazo nk’ibyo, ariko ntibyabujije EALA gukomeza imirimo yayo kuko muri EALA ntidukemura amakimbirane, ahubwo akemurwa n’inzego nyubahiriza tegeko nk’akanama k’abaminisitiri, ndetse n’inama y’abakuru b’ibihugu.”

Abayabora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, bagaragaje ko ibiganiro bagiranye na Perezida wa EALA, byibanze ku bufatanye bw’inteko zishinga Amategeko z’ibihugu na EALa, mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Mukabalisa Donatile Ni Perezida w’umutwe w’Abadepite naho Dr. François Xavier Kalinda Ni Perezida wa Sena.

Mukabalisa ati “Twaganiriye kubirebana n’imikorere, imikoranire, uruhare rwa buri gihugu ndetse n’inteko ishinga amategako ya buri gihugu, kubirebana n’inshingano zacu. Inshingano zo gushyiraho amategeko, ishingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma.”

Perezida wa Sena ati “ Uwo mubano ufite n’aho ugaragarira mu masezerano ashyiraho umuryango wa afurika y’iburasirazuba, bateganya y’uko inteko ya EALA igirana imishyikirano n’inteko zishinga mategeko z’ibihugu .”

 Kuri ubu Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bari mu mwiherero i Kampala muri Uganda, ariko abahagariye RDC banze kuwitabira kubera impungenge ngo z’umutekano wabo.

Bavuze kandi ko bataza mu Rwanda mu nama ya komite ya EALA, iri kuhabera nabwo kubw’impamvu ngo z’umutekano.

Daniel Hakizimana