Isomwa ry’urubanza rwa Ntaganzwa ryasubitswe

Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ntaganzwa Ladislas wahamijwe ibyaha bya Jenoside akajuririra igihano cy’igifungo cya burundu yahawe.

Mu 2020 ni bwo Ntaganzwa Ladislas yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo gutesha agaciro icyo yari yahawe n’Inkiko Gacaca cyo gufungwa burundu y’umwihariko kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko iki gihano yagikatiwe n’Urukiko Rukuru, mu Rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, mu rubanza rwuviswemo abatangabuhamya barenze 30.

Ibyaha yahamijwe n’Urukiko ni ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyakizu kuri ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi.

Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumuburanisha mu Ukuboza 2022, kuko yavugaga ko atishimiye igihano yahawe ndetse akaba atemera n’ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha.

Mu kuburana kwe Ntaganzwa yavuze ko urukiko rujya kumukatira rwashingiye cyane ku batangabuhamya nyamara banyuranya imvugo.

Yasobanuriye urukiko ko nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatusti bari barahungiye kuri paruwasi ya Cyahinda nubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abajandarume yahajyanye ari bo babishe.

Ntaganzwa yisobanuye avuga ko yari yabajyanye mu rwego rwo gucunga umutekano nubwo baje kurasa ku Batutsi mu cyo yise impanuka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba abatangabuhamya baranyuranyije ku myambaro Ntaganzwa yari yambaye mu buhamya bwatanzwe bidafite agaciro gakomeye kuko hashiz eigihe kirekire ku buryo abatangabuhamya bataba bakibyibuka cyane ko bamubonye mu bihe bitoroshye.

Bwasobanuye ko icy’ingenzi ari ibihamya bihagije bishimangira ko Ntaganzwa yagaragaye ahabereye ubwicanyi, harimo no kuba na we ubwe yiyemerera ko yari ahari igihe ubwicanyi bwakorwaga.

Isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023 ryasubitswe ryimurirwa ku itariki ya 3 Werurwe 2023.