Nyagatare: Ubuyobozi burasabwa gusubiza abana mu ishuri

Hari abatuye n’abagenda mu mujyi wa Nyagatare, batabariza abana bakihagaragara batiga, bagasaba ko ubuyobozi bw’aka karere bwagira uruhare mu kubasubiza mu ishuri.

Iyo ugeze mu mujyi wa Nyagatare mu masaha ya mbere na nyuma ya saa Sita, abiga bari mu masomo, uhasanga abana bakabaye bari ku ishuri bari muri uyu mujyi, nyamara gahunda ya Leta ari uko uburezi bugomba kugera kuri bose.

Ni ikibazo gihangayikishije abaturage batuye n’abagenda muri uyu mujyi, Mukamana Florence na Karangwa Richard, bavuga ko aka karere kagira uruhare aba bana bagahabwa uburezi nk’abandi.

Mukamana yagize ati “Icya mbere mbona ni ubukene, hari ababyeyi bakennye cyane ku buryo aya mafaranga leta isaba yo kubagaburira, badashobora kuyabona. Ariko nanone bafatanyine n’abayobozi neza bakabaye begera abarezi bkababwira imbogamizi bahura nazo wenda bakabafasha.”

Karangwa ati “Mu bigaragara hari abana mu ngo zimwe na zimwe batiga ariko wajya kureba ugasanga nla nyina nawe atarize ari n’umukene, bigatuma adaha agaciro amashuri. Ikintu mbona leta ikwiye gukora cyane cyane ikwiye gushishikariza ba mutwarasibo  kuko nibo bazi abo bantu, bakajya batanga yao makuru umunsi ku wundi.”

Abana twasanze mu mujyi wa Nyagatare, bavuga  ko batishimiye ubuzima barimo, ko babonye ubufasha nta cyababuza gusubira mu ishuri.

Umwe ati “Twirirwa dutembera. Nyine ni bubi ni ukwihahira.”

Undi ati“Njye nigeze kubwira papa ngo anyishyurire njye ku ishuri, arangije arambwira ngo nta bushobozi afite.Babashije kuba banyishurira, banyishurira nkiga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko iki kibazo akizi, kandi ko harimo gukorwa ibishoboka ngo gikemuke.

Icyakora ngo hakenewe ubufatanye bwa buri wese.

Ati “Mu banyehsuri 180.000 dufite mu Karere ka Nyagatare, hari abana 150 tutabonaga ku bigo by’amashuri. Iyo tugiye ku kigo cy’ishuri hari abo bagenda batwereka bakavuga bati uyu twaje gukurikirana dusanga yarimutse. Ubwo rero ingamba navuga ni ukugira ngo twegere, dukomeze dushake uyu mwana. ”

Si mu Karere ka Nyagatare  humvikana ikibazo cy’abana badahabwa uburezi n’ubureren cyane  ko benshi baba batabana n’ababyeyi babo.

 Ni ikibazo kandi  gikomeje kubera ihurizo inzego zirimo izifite umuryango mu nshingano, izita k’uburezi n’inzego z’abana, ni imwe mu mpamvu Akarere ka Nyagatare, kavuga ko hakenewe ubufatanye ngo abana batiga nabo bahabwe uburezi.

Valens Nzabonimana