Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Guterres ku bibazo by’umutekano mu karere

Perezida Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, baganira ku bibazo by’umutekano mu Karere ndetse n’ibisubizo byafasha inzira zo gucyemura ibi bibazo zashyizweho n’ibihugu byo mu karere, Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023.

Banaganiriye kandi ku ruhare rw’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse no kugera ku ntego z’iterambere rirambye SDGs.