Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bibazo bya RDC

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, iganira ku biganiro bya Nairobi na Luanda byo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Iyi nama yayobowe na Perezida João Lourenço wa Angola na Pererida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye EAC.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.