Perezida Kagame ari i Addis Ababa mu nteko rusange ya AU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inteko rusange isanzwe ya 36 y’abakuru b’ibibihugu na za guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yageze muri Ethiopie kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare mu 2023.

Biteganyijwe ko iyi nteko rusange izatangira ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023.

Yahawe intego igira iti “Umwaka w’Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika: kwihutisha isoko rusange ry’umugabane wa Afurika.”

Iyi nteko rusange izaganirirwamo kand ifatirwemo ibyemezo bitandukanye byo mu rwego rwa politiki n’ubukungu bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Indi ngingo izagarukwaho ni ijyanye no kurebera hamwe uko gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika yakwihutishwa.

Biteganijwe ko Perezida Kagame, azitabira ibiganiro bitandukanye bivuga ku mutekano mu Burasiraziba bwa Republika ya Demukarasi ya Congo; birimo iby’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bivuga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Nairobi n’aya Luanda.

Azanitabira kandi inama yateguwe n’akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano.

Mu nteko rusange y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, Umukuru w’Igihugu azagaragaza raporo yakozwe ku mavugurura mu nzego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ishoramari mu rwego rw’ubuzima

Iyi nama kandi ni na yo izemerezwamo Perezida w’Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani nk’Umuyobozi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe, asimbura mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall.