Umuturage wo mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, aravuga ko umuturanyi we agiye kumutwara ubutaka kubera amakimbirane.
Nyiraneza Florence atuye mu Kagali ka Bweramvura umudugudu wa Taba yagiranye ikibazo n’umuturanyi we Nzabarinda Pio, bapfa imbibi z’ubutaka.
Inteko y’abunzi y’Akagari yaje kumva ibibazo byabo, yemeza ko agomba gusenya inzu ye, ndetse akishyura amande y’amafaranga angana 360,000fr yarenza tariki 30 Werurwe 2023 atarayishyura, imitungo ye ikazatezwa cyamunara.
Yagize ati “Ikibazo mfitanye n’umuturanyi wanjye ni uko ashaka kundengera ubutaka bwanjye, atuye hejuru y’umukingo arashaka kuza hasi. Ubu uko ikibazo gihagaze narahamagawe ku Kagali bambwira ko ngomba gutanga ibihumbi 360,000Frw nkabiha umuhesha w’inkiko.”
Abaturanyi ba Nyiraneza bemeza ko arengana, ndetse basaba ko inzego zibishinzwe zamurenganura.
Umwe ati “Abunzi bigeze kuhagera nibo baciye urwo rubanza, ariko barenganyije Nyiraneza kuko ntabwo bakurikije itegeko. Nyiraneza ararengana.”
Undi ati “Ni ukuvuga ngo umwe yamurengereye kandi n’ubundi umukingo nta kintu wigeze uhinduka. Uyu mugore n’umugabo we bararengana kuko nta burengere bwabayeho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bweramvura, Madamu Mukaruyange Anastasie, avuga ko azabasura akamenya neza iby’icyo kibazo, ariko yanemeje ko ntakindi bakora uretse gukora icyo amategeko ateganya.
Yagize ati “Urwo rubanza rw’ubujurire avuga rwarabaye bajya mu manza z’abunzi z’akagari bararuca. Rero Nyiraneza twaramuhamagaye, tumubwira ko agomba kurangiza urubanza kuneza nk’uko amategeko abiteganya. Kuhagera ni ngombwa nzahagera ariko muby’ukuri ntabwo bikuraho irangiza ry’urubanza.”
Aya makimbirane yaba baturanyi yatangiye mu 2021, ubwo Nzabarinda Pio, yaregaga Nyiraneza avuga ko yarengereye ubutaka bwe.
Mu 2022 inteko y’abunzi y’akagari ka Bweramvura, yaje kwinjira muri iki kibazo, yanzura ko uyu Nyiraneza agomba gusenya inzu ye, ndetse agatanga amande 360,000Frw yarenza tariki 30 Werurwe 2023 atarabikora, imitungo ye igatezwa cyamunara.
Eminente Umugwaneza