Turukiya: Byemejwe ko umukinnyi Christian Atsu yishwe n’umutingito

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Ghana Christian Atsu yasanzwe yapfuye munsi y’ibisigazwa by’inzu ye, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bishize habaye umutingito muri Turukiya, nkuko byemejwe n’uwari ushinzwe kumushakira amakipe yo gukinamo (umu-‘agent’).

Uyu wakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana, wari ufite imyaka 31, yakinnye no mu makipe ya Everton, Chelsea na Newcastle yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League.

Atsu yari yaraburiwe irengero kuva inzu yabagamo mu mujyi wa Antakya mu ntara ya Hatay yahirima kubera uwo mutingito wo ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa kabiri.

Ikipe yakinagamo ya Hatayspor yatangaje kuri Twitter iti “Nta magambo dufite yo kuvugamo akababaro kacu. Ntituzakwibagirwa Atsu. Amahoro abane nawe, muntu mwiza.”

Mbere, iyo kipe yari yatangaje ko Atsu yatabawe afite ibikomere, ariko hashize umunsi ibitangaje, ibyo byaje guhinduka.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, umu-‘agent’ we, Nana Sechere, umaze igihe ari mu mujyi wa Hatay, yanditse kuri Twitter ati “Umutima wanjye ushenguwe cyane no kuba ngomba kumenyesha abifuzaga ibyiza bose ko bibabaje ko umurambo wa Christian Atsu wabonetse muri iki gitondo. Nihanganishije cyane umuryango we n’inshuti ze. Nifuzaga gufata uyu mwanya ngo nshimire buri muntu wese ku bw’amasengesho n’ubufasha.”

Atsu yageze mu ikipe ya Hatayspor muri Nzeri 2022, nyuma yo gukina umwaka umwe mu ikipe ya Al-Raed yo muri Arabie Saoudite.

Imitingito ikomeye n’imitingito mito yayikurikiye yo mu majyepfo ya Turukiya no mu majyaruguru ya Syria, bizwi ko yishe abantu barenga 40,000.