U Rwanda rwasabwe kwita ku burezi bw’abakuze

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), bwagaragaje ko abakuze batazi gusoma, kwandika no kubara usanga benshi muribo badindira mu iterambere, bityo iki kigo kigasaba Leta kongera ingengo y’imari igenerwa uburezi bw’abakuze.

Raporo y’ubushakashatsi bw’ikigo IPAR gisesengura kuri gahunda za Leta,  bwakorewe mu turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi mu mwaka wa 2017, bwerekanye ko 35% by’abantu barengeje imyaka 18 babajijwe batari bazi gusoma, kwandika no kubara, ndetse ko 66% batigeze barangiza kwiga amashuri abanza.

Benshi mubaturage batazi gusoma, kubara no kwandika ngo usanga badindira mu iterambere, nk’uko bisobanurwa n’umushakashatsi muri IPAR witwa Byaruhanga Ismael Kanyoni.

Ati “ Bamwe batubwiraga ko basinyaga ku mpapuro babwirwa ko baguze ubutaka bugiye kuza mu mazina yabo, kandi muby’ukuri ubasinyisha arimo ababeshya.”

Uwurukundo Laurence wo mu Karere ka Rubavu na Mukandayisenga Gabrioza wo mu Karere ka Rusizi, ni bamwe mu baturage bize  gusoma no kwandika  bakuze.

Aba bagaragaza  imbogamizi bahuraga nazo batarajya kubyiga.

Uwurukundo ati “ Nagize ikibazo nyuma yo kutiga musaza wanjye yaje kunshakira akazi, ariko kubera ntarinzi gusoma no kwandika baranyirukana. Umugabo twashakanye twagurishishe imirima nkasinya ko nguze kandi ngurishije, nyuma naje kumva itangazo ko hari amasomero ari kwigisha abakuze, nanjye njyayo aho twize kuringaniza urubyaro,twiga gukora akarima k’igikoni, twiga uko bohereza message(ubutumwa ugufi) ubu ndi umu-agent wa MTN, kubera ayo masomo twize.”

Mukandayisenga ati “Iwacu badukuye mu ishuri tujya kurera abana, kuko cyera ibintu by’amasomero ntabwo babyitagaho, njya kurera abana sinakomeza ishuri. Ubwo ndakura njya gushaka ariko igihe kiza kugera ngira umubabaro w’uko ntazi gusoma no kwandika, baza gushyira amasomero y’abantu bakuru nanjye iryo somero nararigannye kubera numvaga mbishaka.”

Ikigo IPAR kivuga ko uko byagenda kose, abakuze batazi gusoma kubara no kwandika, bakeneye gushyirirwaho uburyo bwo kubyiga bityo ngo Leta y’u Rwanda ikeneye gushyira ingengo y’imari ihagije mu ibi bikorwa, hakajyaho amashuri azwi abigisha.

Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, kigaragaza ko ubu kirimo kunoza uburezi bw’abakuze kuburyo umaze kumenya gusoma kubaro no kwandika, yigishwa n’imyuga.

Ange Felix Habasa ni umukozi muri REB

Ati “ Turashaka kunoza uburezi bw’abakuze kuburyo urangije tumuha icyemezo cy’uko yarangije amashri abanza. Ikirenze kuri ibyo REB izakorana n’ikigo cya Rwanda TVET Board, kuburyo nyuma yo kwiga gusoma kubara no kwandika, umuntu ashobora no gufashwa kwiga imyuga nk’ubudozi cyangwa ikindi cyose cy’ubumenyi ngiro.”

Hirya no hino mu gihugu, uburezi bw’abakuze buri gukomwa mu nkokora, nuko abashaka kwiga  batabona umwanya uhagije bitewe n’inshingano zo kwita ku rugo, hamwe no kutabona amadarubindi abafasha kureba neza.

 Amashuri bigiramo ngo usanga ari ibiro by’utugari, imidugudu n’insengero, inyinshi zikaba ari iza ADEPR zirenga 130 mu Gihugu hose.

Daniel Hakizimana