Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abadepite bahamagaje Minisitiri Nsabibamana ku bibazo biri mu byangombwa byo kubaka - FLASH RADIO&TV

Abadepite bahamagaje Minisitiri Nsabibamana ku bibazo biri mu byangombwa byo kubaka

Minisitiri w’Ibikorwaremezo,Dr Nsabimana Erneste, agiye kwitaba Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka (BPMIS).

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, aribwo Minisitiri Dr Nsabimana Ernest yitaba Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zihari zo gukemura ibyo bibazo.

Ikinyamakuru igihe cyanditse ko muri rusange hari abaturage batuye mu bice bitaracibwamo imihanda cyangwa ngo hashyirwe ibishushanyombonera, bavuga ko babangamiwe no kudahabwa ibyangombwa byo kubaka bigatuma hari abubaka mu kajagari, abandi bagatanga ruswa kugira ngo bemererwe kubaka.

Ubwo iri koranabuhanga ryatangiraga gukoreshwa mu 2017, ryari ryitezweho umusanzu muri gahunda ya Leta yo kugabanya ikoreshwa ry’impapuro no kugera ku bukungu buzira ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki kuko kwishyura bizajya bikorwa binyuze ku Irembo.

Ni ikoranabuhanga bivugwa ko kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda imaze gushyiramo asaga miliyoni 226Frw ,mu kunoza imikorere n’imicungire yaryo.

Ku rundi ruhande ariko muri Gashyantare 2023, Inteko Rusange yagejejweho Raporo yakozwe na komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije, igaragaza ko hari ibibazo byinshi bikigaragara mu mitangire y’ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni nyuma y’isesengura rya raporo y’igenzura ryimbitse, ryakozwe n’urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, basanze harimo ibibazo by’ingutu bituma abaturage badindira kubona serivise zigendanye n’ubwubatsi.

Ibibazo by’ingutu bigaragara muri iri koranabuhanga harimo kuba nta buryo bw’imicungire yaryo bwashyizweho, nta genamigambi ry’uyu mushinga w’iri koranabuhanga rihari, nta buryo bwo gucunga iri koranabuhanga no kurinda amakuru bibitse muri iri koranabuhanga.