Abatujwe mu mudugudu wa Shimwa Paul barasaba amarerero

Hari imiryango igera kuri 72 yatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wiswe Shimwa Paul, mu Karere ka Nyagatare, ivuga ko  kuba nta marerero ahabakandi ko  ari ikibazo ku mikurire y’abana babo.

Mu ma  saa tatu z’amanwa, umubyeyi Nsengiyumva Ariel utuye muri uyu mudugudu, arafatanya n’umufasha we imirimo yo mu rugo, abana bamwe bicaye mu nzu, umuhererezi bari ku mubuza kuzerera, bakemeza ko muri uyu mudugudu ugizwe n’abantu 312, hari amarerero yafasha abana gukura neza.

Nsengiyumva ati “Amarerero ahageze byadufasha, amafaranga akaba macyeya kuburyo buri gihembwe baduca nka bitanu. Ingaruka dufite, kubona umwana yirirwa mu rugo usanga yagiye kuzerera, twagiye guca inshuro.”

Ni icyifuzo Nsengiyumva ahuza n’abaturanyi be, nabo bafite incuke mu ngo zabo, basaba ko bakwegerezwa amarerero,ku neza y’imikurire mu bwenge no mu gihagararo  by’abana babo.

Umwe ati“Nk’uko leta idutekerereza ikatugenera ibikorwa byiza nk’ibi murimo kurebesha amaso, turifuza ko baduha n’irerero hafi aha ngaha.”

Undi yungamo ati  “Hano hari abana benshi, dukeneye uko biga.”

Visi meya ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano, mu karere ka Nyagatare, Juliet Murekatete, avuga ko byashoboka ko hatangizwa amarerero muri uyu mudugudu nk’uko n’ahandi bikorwa.

Ati “Ku kibazo cy’amarerero muri uyu mudugudu dusanzwe n’ubundi dufite amarerero  akorera mu ngo. Ni ugukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa rero n’handiakaboneka.  Naha rero irerero ryaboneka, turaza gukomeza kubiganiraho.”

Abaturage bifuza amarerero mu mudugudu batuyemo, ni abahoze batuye mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Karangazi, ahamaze kwegurirwa Abanya-Israel  mu mushinga “Gabiro Agro business Hub” ugiye kuhakorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, abazi akamaro ko kwiga umwana akiri muto bati “Turashaka amarerero muri uyu mudugudu’’.

Kwigira Issa