Burera: Barasaba inzego zibishinzwe kubishyuriza uwo bagurije akabambura

Hari abanyamuryango 45 b’Umuryango Ngobyi mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, basaba ubuyobozi kubafasha kwishyuza Umunyamuryango wabo bagurije ibihumbi 523.000frw imyaka ikaba ibaye ibiri yaranze kubishyura, kandi atabuze ubwishyu.

Ni bamwe mu banyamuryango bagize umuryango ngobyi, wo guhekerana mu gihe mugenzi wabo yagize umurwayi ukeneye kujya kwa muganga, ndetse bakabitsa bakanagurizanya.

Abagize uyu muryango bagaragaza ko bahangayikishijwe na mugenzi wabo witwa Munyengango Jean Baptiste bagurije 523.700Frw, none imyaka ikaba ibaye ibiri (2) atarishyura, yitwaje ko imitungo yose atunze nta numwe yigeze yiyandikishaho.

Umwe yagize ati “Ikibazo rero ni umunyamuryango witwa Munyengango Jean Baptiste twagurije amafaranga muri uyu muryango wa ngobyi, amafaranga twamugurije nawe yari ayo kwiteza imbere akemura ibibazo bitandukanye, ariko birangira atatwishyuye, biba ngombwa ko tujya kumusura dutanga n’ubujyanama, twifashisha amasibo bose arabananira. Rimwe bigeze mu mudugudu yemera ko azatwishyura igihe aduhaye kikagera ntatwishyure.”

Undi yungamo ati “Ikintu yishingikirije we yanze kubaruza imitungo ngo imwandikweho, akitwaza ko ntacye kimubaruyeho bafatira cyangwa ngo bamutereze cyamunara.”

Munyengango Jean Baptiste uri no mu anyamuryango b’umuryango ngobyi, telefone zose baduhaye akoresha nta nimwe yigeze icamo ndetse n’abaturanyi baturanye naho atuye, bagaragaza ko ahaboneka gacye.

Iki ni ikibazo cyagejejwe no ku muvunyi mukuru ubwo yasuraga Akarere ka Burera.

Icyo gihe Umuvunyi yasabye  ko Munyengango ashakishwa mu maguru mashya, kugira ngo yishyure amafaranga yagurijwe.

Igihangayikishije aba banyamuryango ngo nuko Munyengango Jean Baptiste, ageze aho kubatera ubwoba ababwira ko azabica nibakomeza kumwishyuza.

Umuhoza Honore