Umwaka urashize Uburusiya buteye Ukraine, ni gute Afurika yakwigobotora ingaruka?

Abakurikiranira hafi iby’ubukungu baburiye leta na za guverinoma z’ibihugu by’Afurika, gufata ingamba zirambye zatuma byigobotora ingaruka zituruka kuri iyo ntambara ishobora kumara igihe kirekire.

Harabura amasaha atarenga 72 kugira ngo umwaka wihirike, ubaze umunsi ku wundi  Uburusiya bushoje intambara kuri Ukraine.

Uruzinduko rutunguranye  rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, muri Ukraine kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023,  rwafashwe na bamwe nk’ikimenyetso cya vuba mu byerekana ko iyi ntambara ishobora kuzamara igihe kitazwi, ariko gishobora kuba kinini.

Ni intambara kandi kuva yatangira yagize ingaruka mu nzego z’ubukungu na Diplomasi by’Afurika, by’umwihariko ariko ku itumbagira ry’ibiciro.

Mu bihe byashize guverinoma y’u Rwanda yari yemeye ko intambara ya Ukraine n’Uburusiya nta kabuza izagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, ariko vuba minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yaremye agatima abaturarwanda ko ibiciro biri mu nzira yo kumanuka.

Yagize ati “Ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu, byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022.”

Icyakora abahahira ku isoko ry’u Rwanda n’abaricuruzaho nta cyizere bagaragaza cy’iryo gabanuka, n’ubwo u Rwanda ntako rutagize ngo ibiciro by’umwihariko ibikomoka muri ibyo bihugu biri kurwana bigabanuke.

Aba baravuga kuri Peteroli, Gaz n’ifarini.

Umushoferi yagize ati “Wabaga ufite ibihumbi 10 ukanywa litiro 10, ariko ubu usigaye unywa litiro 5. Ibiciro byarazamutse cyane ariya 26 bagabanijeho ntacyo atumariye rwose ni make, ibiciro ku isoko biracyakomeye.”

Umucuruzi wa Gaz we ati “Ubundi Gaz iyo yakatutse abantu bose barabibona, none ubu inkuru bari kumva ni uko ujya kumva ukumva nko ku kilo cya Gaz hiyongeyeho ibiceri 80.”

Umucuruzi w’ibikomoka ku ifarini “Mbere y’intambara ya Ukraine n’u Burusiya ifarini yari ku mafaranga make, ariko aho iziye ibiciro byarazamutseumufuka waguraga ibihumbi 20 na 23, ariko ubu umufuka ni ibihumbi 27.”

Mu mboni z’impuguke mu bukungu zisanga hari impungenge ko iyi ntambara ishobora kumara igihe kitari gito, ariko bwana Straton Habyarimana, we aburira ibihugu by’Afurika gushyiraho ingamba zo gukemura ibibazo by’ubukungu, byatewe n’iyo ntambara.

Yagize ati “Gushaka ubundi buryo twabonamo ibicuruzwa twavanaga hariya no kuba twahangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, hakoreshejwe ingamba zitandukanye. Hari ibihugu bimwe byagiye bizamura inyungu ku nguzanyo fatizo, hari ibihugu bimwe byakoresheje uburyo bundi nka politiki y’imisoro kugira ngo bihangane n’izamuka ry’ibiciro, hari ibyatanze umusaruro ufatika hari naho ibiciro byagiye bigabanuka naho bitaraganuka, umuvuduko ntabwo ukiri hejuru.”

Ku rundi ruhande ariko abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, bo basanga igihe inzira y’ibiganiro yaba idashyize ku ndunduro intambara ya Ukraine n’uburusiya, hari ibyago byinshi byagwiririra uyu mugabane harimo n’ikiterabwoba.

 Dr. Ismael Buchanan arabisobanura.

Yagize ati “Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga biratera kutumvikana hagati y’ibihugu. Ibihugu bimwe bishyigikiye u Burusiya ibindi biri inyuma ya Ukraine, mwibuke ibibazo bya Mali, Burkinafaso hari zimwe mu ntambara n’imitwe y’iterabwoba muri Afurika, yagiye ibona umwanya wo guhagarara no kubona umwanya wo gufashwa n’Uburusiya.”

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  iri ku isonga mu bihugu bitera inkunga Ukraine kuko imaze gutanga  imfashanyo ya gisirikare ifite agaciro ka miliyaridi 24.9 z’amadorari y’Abanyamerika, ndetse n’ibihugu by’i Burayi byibumbiye mu mutwe wo gutabarana OTAN ukomeje guha inkunga Ukraine.

N’ubwo byatangiye byifata ariko aho bigeze, hari ibihugu by’Afurika byatangiye kugaragaza uruhande biriho.

 Ku ikubitiro Maroc yatangaje inkunga kuri Ukraine, mu gihe hari ababona ibimenyetso by’ubufanye, hagati y’Afurika y’Epfo n’Uburusiya.

Tito DUSABIREMA