Mu Rwanda hatangijwe umushinga wa Starlink wo gukwirakwiza internet mubice bigoye hifashishijwe ibyogajuru.
Ni umushinga w’ikigo SpaceX cy’umuherwe w’Umunyamerika Elon Musk, u Rwanda rukaba rwabaye u rwa mbere mu karere utangijwemo.
Iyi internet ya Starlink ikoresha ikoranabuhanga rya satellite , u Rwanda rwatangiye gukoresha, inzego zishinzwe iby’ikoranabuhanga zivuga ko yihuta cyane kandi ko izakwirakwizwa mu bice bigoye by’imsozi nk’uko umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure mu Rwanda, Francis Ngabo abisobanura.
Ati “Igihugu cyacu cyuzuyemo imisozi myinshi, kugira ngo fiber (Fayiba) igere ku musozi runaka bisaba amafaranga menshi cyane, bigafata n’igihe ariko uzanye serivisi ya satellite kugira ngo uzane interineti mu isaha imwe bisaba entena(soma antene) yabo ukayishyira hejuru y’inzu mu isaha imwe ukaba ubonye interineti. Bikaba bigabanyije amafaranga wagombaga gutanga, kugira ngo ushyireho fiber bikagabanya n’umwanya.”
Mu kuyikwirakwiza Interineti ya Starlink mu Rwanda, amashuri yahawe umwihariko, aho ku ikubitiro agera kuri 500 azahita ayihabwa.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Innovasiyo, Ingabire Paula, yasobanuye ko muri rusange interineti ya StarLink izihutisha Serivisi, kandi ikanatuma abaturage benshi bahendukirwa n’ikiguzi cya Interineti gisanzwe kiri hejuru.
Ati “Starlink, umuturage uyumva uyu munsi twayimuritse, icyo twavuga uyu munsi starlink ni bumwe mu buryo bwiyongereye mubwo twari dusanzwe dufite. Buje kugira ngo budufashe gukemura ibibazo bibiri, ahatari serivisi hakaba hakoreshwa ubu buryo bw’icyogajuru kugira ngo babone interineti yihuse, ariko noneho tugakoreshe iyi koranabuhanga kugira ngo na cya giciro gishobore kuba cyahendukira umuturage.”
U Rwanda rubaye igihugu cya mbere mu Karere, kigiye gitangiye gukoresha interineti ya Starlink.
Mu kugeza iyi interineti ku baturage Starlink izajya yishyuza igiciro cy’ifatabuguzi ryishyurwa buri kwezi, ndetse n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutanga iyi interineti, birimo igisahane (satellite dish) gishobora gushyirwa ku nzu cyangwa ahandi ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana nacyo.
Biteganyijwe ko igiciro cy’ifatabuguzi kizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 48, mu gihe ikiguzi cy’ibikoresho ari ibihumbi 572Frw.
Igiteranyo cy’ikiguzi cyose ni ibihumbi 620Frw.
Daniel Hakizimana